Umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto
— July 31, 2017
Please enter banners and links.

Havuze byinshi inkuru y’umumotari ubwo yasubizaga amafaranga Miliyoni eshanu zirenga bamwe bati yatinye ko bazamurogesha abandi bati n’umurokore yarakijijwe abandi bati n’ikigoryi iyo ayatwara yari gukira mbese havuzwe byinshi ariko yahisemo neza kuko iyo ugize neza ineza uyisanga imbere .
Uyu munsi tariki 31 Nyakanga 2017 Ikigo ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), cyashimiye umumotari witwa Ndayiramije Donat, uheruka gusubiza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 y’umugenzi wakoze impanuka, kimuha moto ifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 500 y’u Rwanda.



Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yashimye igikorwa cya Ndayiramije
Aya mafaranga Ndayiramije yayashyikirije Polisi, na yo iyashyikiraza umuryango w’umugenzi wari wakoze impanuka ku wa 23 Nyakanga 2017, wari ukiri mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).
Ndayiramije amaze guhabwa iyo moto, yavuze ko bimushimishije cyane kuko abonye moto ye bwite kuko iyo yakoreshaga itari iye.
Yagize ati “Ndishimye cyane bikomeye ko iyi ni inkunga ikomeye RURA ingeneye, nanjye ngiye kuyibyaza umusaruro. Iyo nakoreshaga yari iy’undi muntu.”
Yakomeje avuga ko gusubiza ayo mafaranga ari umutima wa kimuntu wamujemo atekereza kuba Imana yamurinze impanuka yakomerekeje uwo yari atwaye, anasaba bagenzi be guha agaciro umugenzi n’ibintu afite kandi bagakora kinyamwuga.
Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yavuze ko igikorwa uyu mumotari yakoze kigaragaza ubumuntu n’ubunyangamugayo.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubumuntu, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, guha agaciro umugenzi, kumurinda no kurinda ibye. Nibyo duhora duhamagarira abatwara abagenzi buri munsi.”
Yongeye ati “Inzego dukorana zaramushimiye, natwe nka RURA turamushimiye, twamugeneye moto nshya ya miliyoni 1.5 Frw ifite n’ibyangombwa byose, nk’ikimenyetso ko RURA yishimira abakora umwuga wo gutwara abantu bitwara neza. Ni igikorwa gishimishije kuko mu mirimo ifitiye igihugu akamaro harimo no gutwara abagenzi. Iyo RURA itanze ibyangombwa ngo abantu bakore iba igira ngo bakore kinyamwuga.”
Ndayiramije Donat avuka mu karere ka Ngoma, agakorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali.
2,517 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply