umu amakuru- Ibyo Umukandida Dr.Frank Habineza yavugiye I Gahanga byatumye abantu bibaza niba nta bwoba agira | Umusingi

Ibyo Umukandida Dr.Frank Habineza yavugiye I Gahanga byatumye abantu bibaza niba nta bwoba agira

Please enter banners and links.

Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza Kuwa 26 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu Turere tubiri Gicumbi na Kicukiro aho yasoreje I Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho yavuye imigabo n’imigambi ye yatumye abantu bamwibazaho nib anta bwoba agira.

I Gahanga Dr.Frank Habineza yakiriwe na Meya wa Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne wamuhaye ikaze mu Karere ayoboye ndetse akagira ati “igihugu gifite Demokarasi nk’uRwanda tuba tugomba kubaha buri mukandida mu buryo ubwo aribwo bwose niyo mpamvu umukandida wa Green Party uyu munsi yemerewe kwiyamamariza mu Karere ka Kicukiro tukaba tumuhaye ikaze kugirango ageze ku banyarwanda imigabo n’imigambi ye murakoze Nyakubahwa mbaha ikaze mugubwe neza”.

Byatangiye abantu bavuga ko Green Party iri mu gakino na FPR Inkotanyi ko kujijisha amahanga n’abandi bantu ariko nyuma yaho Dr.Frank Habineza atangiye gahunda yo kwiyamamaza amaze kwereka amahanga ko nta gakino arimo ahubwo icyo ashaka ari Ubumwe n’ubwisanzure ndetse na Demokarsi kandi azabigeraho.

Impamvu zituma bibaza ku mukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza ni uburyo avuga ibitagenda kumugaragaro nta bwoba mu gihe hari abavuga bati uruya mugabo ko nta bwoba tubona afite yizeye iki?.

Meya wa Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne usuhuzanya na Dr.Frank Habineza i Gahanga

Abantu i Gahanga bari benshi cyane abandi buriye n’ibiti

i Gahanga abaturage bitabiriye ku bwinshi cyane

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ejo Kuwa 26 Nyakanga 2017 mu Karere ka Kicukiro I Ghanga utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Njye najyaga numva bavuga ko Green Party nabo batubeshya batazavuga ibintu uko bimeze ariko numvise Umukandida Dr.Frank Habineza n’ibyo maze iminsi numva ku maradiyo bituma nibaza nib anta bwoba agira kuko aravuga yisanzuye cyane kandi tutabimenyereye hano mu Rwanda”.

Dr.Frank Habineza hari byinshi anenga ibyo FPR Inkotanyi itakoze cyangwa yakoze nabi birimo gushyiraho ibyiciro by’ubudehe yavugiye I Gahanga ko hari abantu usanga bashyize mu kiciro cya gatatu kimwe nawe aricyo bamushyizemo kandi abo bantu badafite ubushobozi bungana n’ubwo we afite ati “ibyo n’ukubangamira abaturage kuko icyo gihe no kwishyurira abana be amafaranga yishuri bizamugora cyane .Ibyo n’ibyo nzaheraho mu kwezi kwa 9 mu maze ku ntora mbihindure”.

Ikindi yavuze ko Leta ye azatanga imbabazi za Perezida ku basaza n’abakecuru bagejeje imyaka 70 bari muri gereza bagataha ati “abo bantu ku barekera muri gereza aba ari uguhombya Leta kuko ibibatunga biba bigendera ubusa kandi ntacyo binjiriza igihugu ibyiza rero ni uko tuzabaha imbabazi bagataha kuko igihano baba baragikoze”.

Ikindi yavuze kigahagurutsa abantu benshi bagatangira kuvuga bati ni wowe ,ni wowe,ni wowe n’ikibazo cya caguwa ndetse n’Abanyagataro avuga ko azagarura caguwa ndetse n’Abanyagataro bagashyirirwaho uburyo bwo gucuruza batirukankanwa cyangwa ngo bamburwe ibyabo.

Dr.Frank Habineza yagize ati “hari abakire bicara iyo za Kigali bakumva ko bakize n’abandi bose bakize bagafata ibyemezo batabajije abaturage bagaca caguwa kandi abaturage bakennye badafite ubushobozi bwo kugura imyenda mishya yo mu ruganda kandi n’Iburayi narahabaye caguwa zibayo kandi bo barateye imbere kuturusha bafite n’inganda nyinshi ,ubwo se waca caguwa gute abaturage bakennye ndetse nta nganda zihari zihagije ku buryo zikora imyenda myinshi kandi kuri make?twe rero mu kwezi kwa 9 tuzagarura caguwa icyo mbasaba gusa ni uko ku itariki 3 n’itariki 4 muzatora Dr.Frank Habineza kuko twe tuzajya tubanza tubaze abaturage ibyo bifuza atari ugufata ibyemezo bibabangamira”.

Ikindi nanone cyatumye abantu bavuga ko Dr.Frank Habineza nta bwoba afite bwo kuvuga ibitagenda ni uburyo yavuze ko hari abantu benshi bahunga igihugu kubera imisoro ihanitse ati “hari ikibazo cy’imisoro ihanitse mu Rwanda ituma abantu bahunga igihugu nabasanze muri Zambia no muri Uganda nkababaza nti kuki mutaza gukorera mu Rwanda bati reka reka imisoro yahoo yaratunaniye ahubwo nabariyo turabahamagara bakaza ati muzaze mu ntore iyo misoro nzayigabanya”.

Dr.Frank Habineza yavuze ko atarwanya ibyo FPR Inkotanyi yakoze ahubwo ashaka ko FPR Inkotanyi irekeraho na Green Party igakomereza kubyo bamaze kugeraho.

Mu minsi ishize Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi Ngarambe Franscois mu kiganiro n’abanyamakuru aherutse kugirana nabo yagize ati “twe ntago tujya twirarira ibyo tutagezeho turabivuga tukavuga n’impamvu tutabigezeho ariko n’ibyagezweho turabivuga kandi nibyo byinshi”.

Kuwa 26 Nyakanga 2017 Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yari yahereye ibikorwa bye mu Karere ka Gicumbi aho yavuze ko azateza imbere umujyi wa Gicumbi ndetse avuga n’ibyo byose byo kugabanya umusoro no gushakira urubyiruko akazi no kubaha amazi meza n’ibindi byinshi.

Gatera Stanley

2,487 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.