Nyina wa Zari yashyinguwe muri Mitiyana Diamnd yanga ko bavuga izina rye mu gushyingura
— July 22, 2017
Please enter banners and links.

Nyina wa Zari Hassan yashyinguwe ariko umugabo wa Zari ariwe umuhanzi Diamond avuga ko adashaka ko izina rye rivugwa mu gushyingura nyirabukwe.Nyina wa Zari yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga 2017.
Nyina wa Zari yari arwariye ahavurirwa indembe mu Bitaro bya Nakasero Hospital, yari amazemo igihe kirenga ukwezi. Uyu mubyeyi yajyanywe mu bitaro yagize ikibazo gikomeye cy’umutima ku buryo mu minsi ye ya nyuma yahumekaga abifashijwemo n’imashini zamwongereraga umwuka.
Halima Matovu Hassan yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ku ivuko muri Busujju ho muri District ya Mityana.




Mu baherekeje bwa nyuma Matovu Hassan harimo umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, David Lukyamuzi Kalangwa ndetse n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba Diamond Platinumz usanzwe ari umugabo wa Zari Hassan.
Mbere y’uko ashyingurwa habanje kuba ikiriyo mu rugo rwe ruri mu gace ka Munyonyo mu Mujyi wa Kampala. Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 20 Nyakanga ibyamamare bitandukanye byaraye ku kiriyo harimo Jack Pemba, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Big eye, Diamond Platnumz, Sylvia Owori, Desire Luzinda n’abandi bahanzi bakizamuka.
Zari muri uyu mwaka ntiwamubereye mwiza kuko yawugizemo ibyago bikomeye kuko yabanje gupfusha umugabo babyaranye abana 3 witwa Ivan Semwanga none mu gihe ataribagirwa urupfu rw’umugabo we babyaranye abana 3 nyina nawe yitabye Imana mu mwaka umwe.
2,183 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply