Yagiye muri Illuminati arakira ariko buri kwezi kwa 12 apfusha umwana
— July 16, 2017
Please enter banners and links.

Umugabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga uburyo yari umukene agahura n’umuntu akamujyana muri Illuminati kugirango abone ubukire aremera ajyayo ndetse n’ubukire arabubona.
Kuwa 14 Nyakanga 2017 yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Ubu ari kwicuza icyamujyanyeyo n’ubwo ari umukire ariko yumva yifuza gusubira mu bukene kuko kugira ubukire ariko nta mahoro afite ntacyo bimumariye.
Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka 8 muri Iluminati ariko hashize imyaka 4 buri kwezi kwa 12 iyo umwana urangira apfusha umwana ku buryo amaze gupfusha abana 4.
Uyu mugabo avuga ko akimara kugera muri Iluminati mu gihugu cya Uganda yahinduye ubuzima abona amafaranga yumva arishimye agura amazu menshi amwe akaba akodeshwa abona amafaranga ariko nyuma y’uko amaze gupfusha abana 4 akaba yumva ubukire adafite amahoro ntacyo bimumariye ahubwo yifuza gusubira mu bukene ariko akagira amahoro.
Yagize ati “ubukene ni bubi ariko ubu ndifuza kubusubiramo ariko ntibyankundira kuko ntarajya muri Iluminati narifuzaga ariko nararyamaga nkasinzira ariko ubu mpora numva nta mahoro mfite kubera ko abana banjye bagiye gushira kandi nibamara gushira ubwo urumva ko ari njye uzaba usigaye ,ubwo ninjye uzakurikiraho nanjye bikanyica niyo mpamvu nifuza kuyivamo ariko ntibyankundira”.
Hari abantu bavuga ko Illuminati itabaho ariko uyu mugabo yemeza ko Illuminati ibaho akavuga ko iryo zina Illuminati kugirango ribeho ni uko nyine iriho ati buri kintu kitwa izina ari uko kiba cyabayeho”.
Uyu mugabo avuga ko ubutaha azatugezaho aho hantu bamujyanye bajya kumwinjiza muri Illuminati n’abantu yahasanze uburyo baba bateye n’ibyo babwira umuntu wese uba aje kwinjira mu muryango wa Illuminati ariko akavuga ko ubukene ari bubi kuko umuntu ufite amafaranga ye ntiyakwirirwa ajyayo ariko kubera kubura icyo gukora abajyayo bahitamo gukora ibyo babwirwa.
Muhungu John –Kampala
8,884 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
2 Comments
Wamfasha nkibonera ubutunzi nimero yage niyi
ubutunzi gute?