umu amakuru-    ITOHOZA :Perezida Museveni afite undi muhungu we uzamusimbura kubutegetsi | Umusingi

Col.SABIT    ITOHOZA :Perezida Museveni afite undi muhungu we uzamusimbura kubutegetsi

Please enter banners and links.

Col.SABIT

 

 

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gikunda kubagezaho inkuru zicukumbuye ,ubu cyabakoreye itohoza uburyo Perezida Museveni ashyira imbere umuhungu we witwa Brig.Muhoozi Kainerugaba kugirango abantu babe ariwe bashyiraho amaso bazajye kubona babone undi batakekaga ariwe umusimbuye ku butegetsi.
Uyu muhungu wa Museveni wari utazwi na benshi witwa Col. sabiti muzeyi niwe uvugwa ubu uzasimbura se nkuko amakuru atugeraho abyemeza.
Umwe mu bakunzi b’Ikinyamakuru Umusingi uba Kampala utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “reka mbibire ibanga uburyo Perezida Museveni ari umuhanga ,uzi ko ashuka abantu azamura umuhungu we Brig.Muhoozi mu nyota za gisirikare abantu bakagirango arashaka ko azamusimbura kandi abajijisha?”.

Brig-Muhoozi-Kainerugaba

Brig.Muhoozi Kainerugaba umuhungu mukuru wa Museveni
Uwo mukunzi w’Ikinyamakuru Umusingi avuga ko ari amakuru azi neza ndetse uwo muhungu wa Museveni yabyaranye n’undi mugore uteri Janet Museveni witwa Col. sabiti muzeyi niwe uzasimbura se ku butegetsi abantu batamuzi kuko abaye Brig.Muhozi bishobora guteza ikibazo mu gisirikare no mu baturage kuko abaturage baba bashaka kuyoborwa n’uwo bitoreye.

Museveeni

Perezida Museveni
Abazi kureba bavuga ko Col. sabiti muzeyi asa nka se cyane ndetse afite n’uruhara nk’uwra se.
Amakuru yizewe akaba avuga ko Perezida Museveni iyi manda aherutse gutsindira gukomeza kuyobora Uganda n’ubwo bikirimo imvururu aho bamwe batangiye kurwana n’abapolisi n’abasirikare bashinja Perezida Museveni kwiba amajwi akaba ateganya kuzakoresha amafaranga menshi cyane kugirango ashake umuntu azatuma uyu muhungu we yiyamamaza asa nk’utaziranye na Museveni agatsinda amatora y’ubutaha.
Ubu amaso yose bayahanze Brig Muhoozi ariko umugambi n’uwa murumuna we Col.Sabiti kuzasimbura se akaba ariwe uyobora Uganda ariko bamwe bakaba bavuga ko itangazamakuru niribimenya ko Col.Sabiti ari umuhungu wa Museveni umugambi ushobora kutazasozwa neza nkuko barimo kuwupanga.
Abakurikirana amakuru ya gisirikare muri Uganda bavuga ko batazi n’uburyo uyu muhungu wa Museveni yageze ku ipeti rya Colonel akiri muto .
Gusa n’ubwo Perezida Museveni apanga ibyo byose n’abandi barimo gupanga uko bamukura ku butegetsi kuko bavuga ko arambiranye hari byinshi byamunaniye gukora.
Ubu uwo bari bahanganye mu matora Amama Mbabazi wanafashije cyane Perezida Museveni kujya ku butegetsi yamureze mu Nkiko avuga ko Museveni yibye amajwi akaba ashaka ko ukuri kujya ahagaragara.
Perezida Museveni akaba yashatse abunganizi mu mategeko 16 bose bazajya kuburana urwo rubanza bamuregamo bagatsinda.
Ibyo bikiri aho na Perezida wa Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu Badru Kiggundu akaba yavuze ko yatangaje ko Perezida Museveni atsinze atarabona ibyangombwa byose bimwemerera gutangaza uwatsinze amatora .
Biracyari urujijo muri icyo gihugu kuko ntibiratungana neza haracyavugwa byinshi ku mpande zitandukanye ariko Perezida Museveni namara kurahira bizaba birangiye azaba asigaranye intambara yo gusubiza abantu mu mwuka mwiza wo kubahiriza gahunda za Leta no gukora bakiteza imbere bakibagirwa iby’amatora n’ubwo bigaragara ko bitazamworohera .
Dr.Kiiza Besigye nawe arashaka kujyana Polisi mu Nkiko aho ashaka kubarega kuguma iwe mu rugo rwe bakahamara iminsi baranze kuhava atarabahaye uburenganzira bwo kuhaza no kuhaguma ndetse bakamubuza no gusohoka ngo ajye aho ashaka nk’abandi .
Rwego Tony

3,814 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.