Somaliya: Igisirikare cyishe abarwanyi ba Al-Shaba 13
— July 5, 2017
Please enter banners and links.

Mu ijoro ryakeye Kuwa 4 Nyakanga 2017 ingabo za leta ya Somaliya zagabye igitero ku basirikare b’umutwe w’iterabwoba wa Al shabab bahitana abantu 13 naho 10 barakomereka. Iki gitero cyabereye mu gace ka Kismayo ahagana mu majyaruguru ya Somaliya.
Ahmed Abdullah Issa, umuyobozi wungirije w’ingabo za somaliya ziri mu gace ka Jubba, ari naho Kismayo iherereye, yatangaje ko bagabye iki gitero kuko bari bafite amakuru yuko uyu mutwe washakaga gutera ibirindiro by’ingabo za Leta biri mu birometero 500,uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishu.
Issa, akomeza avuga ko bahagera basanze hari abasirikare buyu mutwe barenga 100 bari mu bihuru, bakabarwanya bagakwira imishwaro. Nyuma y’imirwano, ingabo za leta zeretse abaturage batuye aka gace imirambo y’ingabo z’uyu mutwe zari zimaze kwicwa.
Ibi bibaye bikurikira igitero cyahitanye abasirikare babanya Kenya 2, naho 7 bakaburirwa irengero mu gitero cyigambwe n’uyu mutwe mu gace ka Pandanguo gahana imbibi n’igihugu cya Somaliya.
Al shabab ikaba nanone yari iherutse gushyira hanze amafoto yabo n’ibirwanisho bikomeye ku munsi mukuru w’Abayisiramu Idi Rufitiri mu rwego rwo kwereka Isi ko nabo bahari kandi bizihiza umunsi mukuru w’Aayisiramu ariko bo bawizihiza berekana ibirwanisho.
Rwego Tony
3,202 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply