Perezida Kagame yavuze ingaruka zikomeye z’ubuyobozi bubi ku munsi wo kwibohora
— July 4, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 4 Nyakanga 2017 umunsi wo kwibohora Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo kwibohora byagezweho, ariko bagihanganye n’ingaruka z’ubuyobozi bubi bwasize zirimo inzara, ubukene n’umwiryane.
Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uturere twa Gakenke, Nyabihu, Musanze, Muhanga na Ngororero, mu kwizihiza imyaka 23 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Yagize ati “Kwibohora birimo inzego ebyiri: Abantu n’Ibikorwa. Twibohoye ubuyobozi bubi n’abayobozi babi byaduteraga guhora inyuma y’abandi.”
Yunzemo agira ati “Abana bariga, urwaye arivuza, mu Rwanda hose abaturage barahinga, bakorora, bakihaza bakanasagurira amasoko. Iyo niyo nzira twifuza kandi tuyirimo dufite icyizere cyo kugera ku ntumbero yacu. Igisigaye ni ukwihuta.”


Abaturage bari baje kwirebera Perezida bakunda cyane Paul Kagame
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushingira ku buyobozi bwiza bafite, bakubaka n’igihugu nk’uko bakifuza. Yavuze ko ubuyobozi buriho bwatanze urubuga n’icyizere ku baturage cyo gutera imbere.




Ati “Mu myaka yashije abaturage benshi ntabwo bari bafite icyizere cy’ahazaza. Ubu turakora tukiteza imbere.”
Muri uyu muhango Perezida Kagame, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame banafunguye ku mugaragaro ibitaro bya Shyira byubatswe n’ingabo, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ibihumbi bibiri.
Banasuye inzu 108 zubakiwe abatishoboye bo mu Murenge wa Shyira nazo zubatswe n’ingabo za RDF.Perezida Kagame umaze kumenywa ku isi yose mu guteza imbere u Rwanda rwari rutazwi ndetse ku buryo izina Kagame Paul n’umwana w’imyaka 3 usanga azi Kagame .
Abantu benshi bategereje ko itariki y’amatora igera bakamuhundagazaho amajwi kubera uburyo ukunzwe cyane n’ibyiza amaze kubagezaho.
Hari benshi bavuga ko umunsi w’amatora n’umunsi wo gutangaza uzaba yatsinze izaba ari iminsi y’ubukwe kuko basanga nta wundi watsinda Perezida Kagame ,umwe mu baturage Nyabihu tutavuze amazina ye yagizze ati “ni kugipfunsi nta bindi byinshi kandi barabizi bose”.
2,903 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply