Perezida Kagame arakira ibibazo by’abaturage kuri Televiziyo na Radio Rwanda
— June 25, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi tariki ya 25 Kamena 2017 Perezida Kagame arakira ibibazo by’abaturage binyuze kuri radio na televiziyo by’u Rwanda kuva saa cyenda z’igicamunsi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur, yavuze ko cyishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu witabiriye ubutumire bwacyo ngo bagirane ikiganiro aho abaturage babikeneye bazahabwa urubuga rwo kubaza ibibazo.
Yagize ati “Ni ikiganiro twamutumiyemo, ushaka guhamagara akabaza ibibazo azahabwa umurongo. Imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter n’izindi nazo zizifashishwa.”
Asiimwe kandi yavuze ko abandi bafite ibitangazamakuru bashobora guhabwa umurongo ibiganiro Perezida azaba agirana n’abaturage na bo bakabitambutsa.
Uyu muyobozi yavuze ko abiteguye bashobora kohereza ibibazo bakoresheje ’Hashtag’ ya #RBAHostsKagame.
Si kenshi Perezida Kagame akunze gutumirwa n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda gusa mu 2010 na 2011 yagiranye ibiganiro na Contact FM. Bwa mbere hari nyuma y’umunsi umwe atorewe kuyobora igihugu mu 2010; ikiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda n’ubwo hari abanenze uburyo umunyamahanga aza akaba ariwe uyobora ikiganiro na Perezida nkaho mu Rwanda hari habuze uwakiyobora wizewe kandi bahari benshi , icya kabiri kiyoborwa na Charles Haba, wayoboraga ikiganiro cyitwaga “Crossfire”.
Mu mahanga nabo biteguye kubaza ibibazo Perezida Kagame bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga na Twitter na Facebook nkuko byavuzwe ko nabyo bizifashishwa.
2,377 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply