umu amakuru- Perezida Paul Kagame arashyikiriza Komisiyo y’Amatora kandidatire ye ya manda ya 3 | Umusingi

Perezida Paul Kagame arashyikiriza Komisiyo y’Amatora kandidatire ye ya manda ya 3

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017 Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko ashyikiriza Komisiyo y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ibyangombwa biyiherekeza.

 Perezida Kagame yari aherutse kwemezwa na Kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi nk’umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabereye mu nyubako nshya ya FPR Inkotanyi yabereye I Masoro.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 12 Kamena 2017 hakirwa iya Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert ndetse mu buryo butunguranye hakirwa n’uwitwa Barafinda Sekikubo Fred. Ku wa 20 Kamena 2017 hakiriwe iya Diane Shima Rwigara.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Kamena hazatangazwa kandidatire zemejwe by’agateganyo. Kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku itariki ya 3 Kanama imbere mu gihugu no ku itariki ya 2 Kanama mu mahanga.

Imitima ya bamwe mu bahatanira kuba Perezida wa Repubulika y’uRwanda ntituje aho imitima yabo ikeka ko bashobora kwangirwa cyangwa bakemerwa dore ko hasigaye iminsi mike Komisiyo y’Amatora igatangaza abazaba bemejwe bujuje ibisabwa byose.

Perezida Kagame araba ashyikiriza Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bisabwa ku muntu ushaka kuba Perezida ariko we niyemererwa azaba agiye kwiyamamaza kuyobora manda ya 3 kuko ayoboye ebyiri zirimo gusozwa.

 

2,277 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.