Bizimungu ukurikiranyweho kwica uwo babyaranye yahalanye ibirego aregwa
— June 20, 2017
Please enter banners and links.

Bizimungu Faustin ukurikiranyweho kwica umugore witwa Kayirangwa Nadine babyaranye, yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017 ahakana ibyo aregwa ashimangira ko na we yabuze umuntu w’intwari wamufashaga.
Bizimungu akurikiranyweho urupfu rwa Kayirangwa Nadine wari umukozi ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bari banafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 13, wabuze tariki 3 Mata 2017, akaza kuboneka mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Rubavu yapfuye ndetse umurambo we waratwitswe.
Kayirangwa yaburiwe irengero nyuma y’aho yari yavuye i Kigali ajya i Rubavu iwabo wa Bizimungu, ahari umuhango wo gufata irembo rya mushiki wa Bizimungu. Ku wa 3 Mata ngo aba bombi bafashe urugendo bajya gusengera i Mahoko ariko bageze aho nyakwigendera ahindura gahunda abwira Bizimungu ko asubiye i Kigali, ari nabwo ngo yamusigaga muri gare ategereje imodoka we aragenda.
Bizimungu yasobanuye ko bakimara gutandukana yahise akomeza gahunda ye ajya gusenga, ibyo ubushinjacyaha bwemeza ko binyuranye n’ibyo yivugiye mu ibazwa mu bugenzacyaha kuko ho yavuze ko Kayirangwa akimara kuvuga ko asubiye i Kigali ngo nawe yahise ahindura gahunda areka kujya gusenga ahubwo ahita ajya kureba abantu b’inshuti ze batari baherukanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranyeho Bizimungu icyaha cy’ubwicanyi kigeretseho ubushinyaguzi k’umurambo bitewe n’uko ari we waherukanaga na nyakwigendera mbere yo kuburirwa irengero ndetse nyuma umurambo we ukaboneka hafi y’aho bari batandukaniye.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Bizimungu na Kayirangwa batari babanye neza kuko ngo bari basanzwe bafitanye ibibazo ndetse ko hari emails yamwohererezaga zimutera ubwoba.
Buvuga ko umwana wabo nawe yashimangiye ko se na nyina batari babanye neza kuko ngo yamushinjaga amarozi. Uwo mwana kandi ngo yavuze ko se yamusabye ko uzamubaza aho nyina aba nuko bari babanye azavuga ko nta kibazo bari bafitanye ndetse amwizeza ko nyina azaboneka.
Umucamanza yabajije uregwa niba umwana we hari icyo bapfa ku buryo yamushinja, avuga ko ntacyo ndetse umwunganizi we ashimangira ko bitari bikwiye kubaza uriya mwana bitewe n’ibihe yari arimo byo kubura umubyeyi we.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ibyo bwagaragaje bigize impamvu zikomeye zituma yakurikiranwaho ibyo byaha afunzwe kugira ngo atabangamira iperereza, busaba ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bizimungu yateye utwatsi ibyo ubushinjacyaha bwavuze, asaba urukiko ko rutaha agaciro k’ibyo buvuze, ashimangira ko yari abanye neza na Kayirangwa ndetse ko kuri we ‘yabuze umuntu w’intwari’ ndetse ko n’umuryango we wabuze umuntu ukomeye wajyaga awufasha.
Umwunganizi wa Bizimungu yasobanuye ko kubana neza bw’aba bigaragazwa nuko nyakwigendera yavuye i Kigali ajya i Rubavu iwabo wa Bizimungu kwifatanya na bo mu birori byari biriyo ndetse akamarayo iminsi ibiri.
Ubushinjacyaha bwabajije Bizimungu niba yari abanye neza na nyakwigendera mu gihe bamaze imyaka 13 batarabana, maze umwunganizi we asobanura ko umukiriya we yari afite ikibazo cyihariye cyo mu mutwe (Psychologique) yari akeneye kubanza kwivuza, ariko yemeza kuba batarabanaga bitaba impamvu yo kumukekaho icyo cyaha.
Bizimungu n’umwunganizi we basabye ko yarekurwa akaburana ari hanze kugira ngo abone uko yivuza aho gufungwa iminsi 30 nkuko ubushinjacyaha bubisaba. Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa kuwa Kane, tariki ya 22 Kamena 2017.
2,688 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply