Impamvu Crane Bank y’umuhirwe Sudhir Ruparelia yo mu Rwanda yagurishijwe
— June 18, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko Bank yitwa Crane bank iba mu Rwanda y’umuherwe Sudhir Ruparelia w’Umuhinde ukize cyane uba mu gihugu cya Uganda yamaze kugurishwa.
Iyi bank mu Rwanda yakoreraga haruguru ya UTC no muri gare yo mu Mujyi ariko ikaba yari yagatangiye gukora ariko ikaba imaze imyaka barashyizeho ibyapa biyiranga ndetse n’ibikoresho byose byaraje hasigaye gutangira gusa.

Sudhir Ruparelia
Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2017 cyanditse kivuga ko uyu muherwe Sudhir Ruparelia yagize ikibazo cy’amafaranga atangira guhomba biba ngombwa ko agurisha imwe mu mitungo ye.
Amakuru yizewe aturuka mu bantu b’inshuti za Sudhir aravuga ko uyu muherwe ari mu bibazo byo guhomba no kugurisha imitungo ye nyuma yo kutumvikana n’umuhungu wa Perezida Museveni aribyo nyirabayazana w’ibibazo arimo guhura nabyo.
Andi makuru ku bijyanye na bank ya Sudhir yo mu Rwanda aravuga ko habaye ikibazo cyo gushaka ko ikora nk’ishami (branch)mu gihe bayibwiraga gukora nka bank nshya ije gutangira itari ishami bizamo kutumvikana none ibyo byose n’ibindi biyiviriyemo kugurishwa.
Amakuru avuga ko iyi bank yabanje kugurwa n’indi yitwa Dfcu nkuko icyo kinyamakuru cya Bukedde kibivuga ko gifite urwandiko rwa Bank y’ubucuruzi ya Africa (Commercial Bank of Africa).
Mu kwezi kwa mbere tariki 27 -2017 Bank nkuru ya Uganda yatangaje ko Dfcu yaguze Crane Bank ndetse izatwara ibikoresho byayo byose harimo n’amazu n’amafaranga ku buryo byavuzwe cyane mu itangazamakuru uburyo Bank y’umuherwe Sudhir igurishwa izabandi arusha ubukire ntizigurishwe.
Hagaragaye abantu bateruye amashashi y’umukara yuzuye amafaranga batinya ko bashobora guhomba amafaranga yabo.
Muhungu John-Kampala
3,054 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply