umu amakuru- Abamotari na RCA hafi guterana ingumi , amatora yari ateganyijwe arapfa | Umusingi

Abamotari na RCA hafi guterana ingumi , amatora yari ateganyijwe arapfa

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko ejo Kuwa 8 Kamena 2017 habaye inama ya Koperative y’abamotari nyuma y’iminsi havugwa urunturuntu ko muri Koperative ( NYAMOCOOP)harimo ikibazo cy’imicungire mibi.Hateguwe amatora y’abayobozi b’amakoperative mu mujyi wa Kigali uko ari uturere 3 Gasabo,Kicukiro n’Umujyi wa Kigaliku bufatanye  n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), amatora yari ateganyijwe yo gushyiraho ubuyobozi bw’iyi koperative yakuruye amahane hafi guterana ingumi, birangira ahagaze.

Mu gihe hari hagiye kuba amatora kuri uyu wa Kane, abanyamuryango 10 b’iyi koperative barimo na Perezida usanzwe ayiyobora, bahagurutse bariyamamaza.

Uwari uhagarariye RCA yasomye amabwiriza ari bukurikizwe mu matora ariko akimara kuyasoma, humvikanyemo akumira uwari usanzwe ayobora koperative, ibyatumye abanyamuryango bahita baha induru umunwa abandi batangira gusohoka bijujuta bavuga ko batakwemera ko amatora aba mu gihe uwari usanzwe ubayobora atemerewe kwiyamamaza.

Tuyisenge yamaganye ibyo ashinjwa avuga ko ari umwere

Umuyobozi wari uhagarariye RCA yavuze ko ibishinjwa umuyobozi w’iyo koperative bitatuma yiyamamaza

RCA yavugaga ko hari raporo y’amafaranga y’umutekano uwo muyobozi atatanze, ibyo yahakanye yivuye inyuma anavuga ko koperative yabo ari iya mbere mu zikora neza muri Kigali. N’ikiniga cyinshi uyu yagezeho ararira.

Abanyamuryango basakabatse, bavugira rimwe ko umuyobozi wa bo nta cyaha bamushinja, ko batumva impamvu RCA igiye kwivanga mu mahitamo y’ubuyobozi bifuza.

Museruka Rwigamba Yvan wari uhagarariye RCA muri icyo gikorwa, yahise afata icyemezo cyo guhagarika amatora, agiye gusohoka, abamotari baramuzitira, bamubaza impamvu agiye adakemuye ikibazo kandi RCA ari yo ibishinzwe. Nyuma gato yaje gushyira yemererwa kugenda.

Museruka yavuze ko nyuma y’uko abamotari banze ko haba amatora hagiye kurebwa icyo amategeko ateganya.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo twari twaje gutoresha, ahubwo twari twaje mu nama yatumijwe na perezida ariko nawe abisabwe na RCA; kuba amatora atabaye turaza kureba icyo amategeko ateganya iyo gahunda yari iteganyijwe ntishoboke, turareba icyo abiteganyaho noneho tuzababwire icyakurikiraho.”

Yakomeje ahakana amakuru aturuka mu banyamuryango b’amakoperative y’abamotari avuga ko RCA iyarenganya, ashimangira ko inshingano ya mbere leta yayihaye ari iyo gufasha iterambere ry’amakoperative aho kuyarwanya.

Umuyobozi wa koperative ya NYAMOCOOP, Tuyisenge Vincent yavuze  ko yababajwe cyane n’uburyo RCA iteza umwuka mubi mu banyamuryango kandi ariyo yari ikwiye kubahuza.

Yagize ati “Ndabona ari ikibazo muri koperative kuko biteje umwuka mubi mu banyamuryango kandi mu by’ukuri ntabwo ikigo cy’igihugu cyagakwiye kuza gisenya aho kubaka. Erega nubwo batabivuga ariko abanyamuryango bazi ukuri n’uburyo bayobowe ku buryo kiriya n’ikibazo kitari kuba cyabaye.”

Nyuma yo gusubika amatora, abamotari basaga 200 bibumbiye muri iyi koperative, bavuze ko batazigera batora undi muntu kubera ko ntacyo bashinja umuyobozi wabo uriho.

Bashimangira ko koperative yabo iyobowe neza dore ko ngo mu myaka ibiri imaze ariyo yabashije kwishyurira abanyamuryango bayo mituweli ndetse imaze kuzigama miliyoni zisaga 20 kuri konti yayo.

Hari bamwe mu bamotari hirya no hino bakomeje kwijundika RCA bayishinja kunanirwa gutunganya umwuga w’ubumotari kuko usangamo akavuyo kenshi ndetse no gutanga service mbi aho abamotari basaba ibyangombwa bigatinda kuboneka.

 

2,934 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.