umu amakuru- Kuki abantu batavuga ku ngengo y’imari y’igihugu? | Umusingi

Kuki abantu batavuga ku ngengo y’imari y’igihugu?

Please enter banners and links.

Abantu batandukanye bibaza impamvu Ingengo y’imari y’igihugu idatangwaho ibitekerezo kuko hari aho usanga hongejwe imisoro ahandi yagabanutse ariko abantu baba bakwiye kumenya aho bishimiye ku ngengo y’imari y’igihugu cyangwa aho batishimiye.

Ibi byavuzwe nyuma yo kubona bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Uganda aho bamwe mu baturage batakambaga nyuma yo kumva ingengo y’imari y’igihugu cyabo cya Uganda.

Hari bamwe bibaza niba itangazamakuru ryo mu Rwanda rivugira abaturage?umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “wabwirwa n’iki uwishimye ni utishimye bitewe n’ibyo akora.hamwe usanga imisoro yongejwe ahandi yagabanijwe ariko usanga abantu bacecetse kandi itangazamakuru riba rikwiye kujya kubaza abaturage icyo bavuga ku ngengo y’imari kuko nibo iba ireba cyane”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete

Mu gihugu cya Uganda na Perezida Museveni yaje kumva ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2017/2018.

 Mu Rwanda usanga abantu bavuga ko ibiciro ku isiko bizamuka cyane aha niho bamwe batanze urugero bakavuga bati nk’ubu iyo itangazamakuru rijya kubaza abaturage mu masoko ku ngengo y’imari y’igihugu nkuko muri Uganda babigenza bagaha abaturage ijambo kuko bituma Leta imenya aho ikwiye gushyira imbaraga.

Minisitiri w’imari Matia Kasaija yerekana Bije (Budget)

 Abahagarariye Amashyaka nabo baba bakwiye kuvuga uko babyumva ku ngengo y’imari ariko usanga mu gihugu ari cwe ari bake bazi ko ari busomwe aho usanga abenshi ntacyo biba bibabwiye mu gihe ahandi itangazamakuru riba ryabivuze n’umuturage akamenya aho bibangamye akaba yahavuga.

Uyu munsi Kuwa 8 Kamena 2017 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017/18 aho yasobanuye ko yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw ugereranyije n’iy’umwaka wa 2016/2017.

Ingengo y’imari ivuguruye y’Umwaka wa 2016/2017 yari yemejwe muri Mutarama ingana na miliyari 1954.2 Frw. Mu ngengo y’Imari nshya, hibanzwe ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’ibikorwaremezo.

Muri rusange ingengo y’imari ya 2017/18 ingana na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo angana na miliyari 1,738.2 bingana na 83%.

Amafaranga aturuka ku nguzanyo zo hanze y’igihugu ateganyijwe kugera kuri miliyari 362.8 bingana na 17.3% by’ingengo y’imari yose. Muri iyi ngengo y’imari, imisoro izaba ingana na miliyari 1200.3.

Minisitiri Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko ubukungu bw’u Rwanda bwageze ku gipimo cya 5.9% mu 2016 mu gihe hari hateganyijwe ko bugera ku gipimo cya 6%. Imwe mu mpamvu zatumye intego yari itagerwaho, yavuze ko ahanini ari ibibazo byagaragaye mu rwego rw’ubuhinzi aho umusaruro utagenze neza nk’uko byifuzwaga.

Ni mu gihe ubukungu rusange bw’igihugu bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 6.2% mu 2017 na 6.8% mu 2018.

Muri uyu mwaka wa 2017, Minisitiri Gatete yasobanuye ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka bikagera ku kigero cya 7% bitewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa.

 

3,214 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.