umu amakuru- Ese Gare ya Rwamagana izira iki kugirango y’ubakwe ?yahimbwe izina rya Nyakatsi | Umusingi

Ese Gare ya Rwamagana izira iki kugirango y’ubakwe ?yahimbwe izina rya Nyakatsi

Please enter banners and links.

Hashize imyaka havugwa ikibazo cya gare y’iRwamagana itajyanye n’igihe abayobozi batandukanye bayivuzeho kenshi ariko ntihagire igikorwa.

Mu Turere dutandukanye usanga dufite gare zigezweho ndetse Akarere ka Kayonza kegeranye n’aka Rwamagana kubatswemo gare nziza agezweho ariko abantu kugeza ubu ntibaramenya impamvu Rwamagana yo yananiwe kugira gare igezweho.

Iyo umugenzi aturutse hanze ya gare atarinjira ubona ko ari agapangu k’inzu y’umuntu nabwo inzu itagezweho kuko inzu zigezweho zigira ibipangu binini ,amarembo y’injira muri gare cyangwa asohoka wagirango n’umuryango w’inzu ku buryo abashoferi kwinjira cyangwa gusohoka bibagora cyane uwareba nabi yagongesha imodoka.

Umwe mu bashoferi utarashatse ko amazina ye atangazwe yagize ati “iriya gare itera ubute kuyinjizamo imodoka ntituzi impamvu utajya yubakwa nk’izindi cyangwa nabwo bagashaka ahandi hagutse muzatubarize mwe abanyamakuru twumva ko mubaza buri wese kandi akabasubiza muzatubarize twumve igisubizo abayobozi batekereza kuri Gare ya Rwamagana”.

Iyi gare uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odeth yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’Intara I Rwamagana muri icyo kiganiro yari yatumiyemo ba Meya bose b’Uturere ikibazo cya gare cyarabajijwe Meya w’Akarere ka Rwamagana Meya w’Akarere ka Rwamgana MBONYUMUVUNYI Radjab avuga ko Akarere na RFTC barimo gushakisha uburyo gare yavugururwa ariko abashoferi bumvise ko hari gahunda yo kuvugurura barategereje amaso yaheze mu kirere.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi mukuru wa RFTC Col.Twahirwa Dodo kuri Telephone ye igendwana ntibyadukundira kugirango atubwire niba gare ya Rwamagana hari gahunda bafite yo kuyisana cyangwa se hari ahandi bashobora kuyimurira dore ko n’igipangu cyayo cyasenyutse uretse no kuba ari ntoya.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha undi umuntu muri RFTC wabazwa amakuru ,ku rubuga rwabo rwa internet nkuko ahandi ku mbuga z’ibigo usanga abantu bashnzwe imirimo itandukanye cyangwa bashinzwe itangazamakuru nimero za Telephone zabo bose ziba ziriho ariko kuri RFTC nta nimero zabo  zibaho, ntiwamenya impamvu batazishyizeho dore ko buba ari uburyo bworoshye bwo kubona abayobozi no gutanga amakuru.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab niba hari gahunda Akarere gafite yo kubaka Gare nshya cyangwa niba hari gahunda yo kuvugurura nkuko yigeze kubitangaza tumwoherereza ubutumwa bugufi ariko ntiyabusubiza.

Bamwe mu bantu baturiye gare y’iRwamgana usanga barayihimbye izina rya Nyakatsi bakabisobanura bavuga ko baba bashaka kuvuga ko itajyanye n’igihe.

Abagenzi bakatishiriza muri gare bakaba banenga cyane abakata amatike aho bakorera mu tuzu bavuga ko dusa n’amahema ndetse iyo ari igihe cy’imvura haba hari umwanda bitewe n’uburyo gare yose ari ivumbi cyangwa umukungugu.

Umwe mu bagenzi wategeye muri gare y’iRwamgana utarashatse ko tumuvuga amazina ye Kuwa 2 Kamena 2017 yagize ati “iyi gare ni uko ari ugushoberwa sinakagarutse kuyitegeramo kuko ubana itagira gahunda sinzi impamvu itubakwa nk’izindi gare ikagira aho abagenzi bakatishiriza hiyubashye”.

Gatera Stanley

3,781 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. NIKOKURI June 6, 2017 at 5:28 pm

    Sha,iyi nkuru yawe rwose ntakigenda!
    Wabuze umuntu n,umwe waguha amakuru koko?! Wari kuba uyibitse ukazabanza ukayatara neza.

    Basi rekajye nyabihere!
    Amakuru ahari ni uko umujyi wa Rwamagana wasigajwe inyuma muri byose.Si gare gusa.
    Kandi jye mbona hari ikibyihishe inyuma.

    Dodo yanze kubaka ngo yahomba.

    Gusa jye mbona gare idakwiye no kuba hariya.
    Yagombye kuba ku ihuriro ry,imihanda yombi.Ahateganye na AEE.Ni hafi y,umujyi,ni mu masangano,..
    Imisoro abanyarwamagana dusora ajyahe,niba ntagikorwa cy,iterambere leta ishobora kuhakora?!

    Ahubwo Rwamagana bazayigire musée y,amateka y,ubucuruzi.Naho ibindi twarumiwe!!!

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.