umu amakuru- Nzahuratorero na Modeste n’amatiku nibyo byavuzwe cyane mu rubanza rw’ubujurire ku bahoze ari abayobozi ba ADEPR | Umusingi

Nzahuratorero na Modeste n’amatiku nibyo byavuzwe cyane mu rubanza rw’ubujurire ku bahoze ari abayobozi ba ADEPR

Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 1 Kamena 2017 mu rukiko rukuru habereye urubanza rw’ubujurire aho abahoze ari abayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana Tom na Muhayemariya Christine baburanye ubujurire ku byaha bashinjwa birimo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’Itorero.

Mu magambo Tom Rwagasana yambaye umwambaro wa gereza w’iroza yavugaga ko adakwiye kuzira amatiku ya Nzahura torero nab a Modeste bandika mu binyamakuru bagamije guhurika ubutegetsi.

Tom Rwagasana yagaragaje inyandiko Nzahura torero yanditse akavuga ko yari impimbano aho yavuze ko iyo nyandiko ya nzahura torero yavugaga ku mwenda wafashwe muri Bank imwe bafashemo umwenda ndetse arongera avuga kuri Modeste Uwabimfura n’aba yari afatanije nabo bandikiye Inteko ishingamategeko bagaragaza ko umutungo wa ADEPR ucunzwe nabi ko ibyo byose yari amatiku na munyangire ko bidakwiye gutuma bafungwa.

Rwagasana Tom

Mutuyemariya Christine

Rwagasana Tom yari afite abamwunganira mu mategeko batatu akaba yasabye ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kubera impamvu zituma bafungwa zidafatika ndetse kandi ko afite indwara y’umugongo akeneye kuryama neza kuko muri gereza ataryama neza bishobora gutuma yongera akarwara umugongo.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo nkuko urukiko rwa mbere rwa Gasabo aho baburaniye rwavuze ko bashobora kubangamira iperereza.

Rwagasana Tom na Christine bakaba basabye ko batabangamira iperereza dore ko hamaze no gutorwa ababasimbura ndetse umwunganizi mu mategeko wa Christine akaba yasabye urukiko ko bibaye ngombwa urukiko rwabategeka kutarenga aho batuye ariko ntibagume muri gereza kandi barengana.

Abari baje kumva urubanza wasangaga bavuga ko Miliyari zirenga 2 bavuga banyereje ataribyo nkuko na Rwagasana Tom yavugaga ko bashyizeho Audite yaba iyi imbere(internal audit) cyangwa iyo hanze (external audit)kandi zasanze nta mafaranga yabuze.

Hari abantu bavuze ko Nzahura torero yashinzwe n’abantu bakomeye bagamije guhirika ubutegetsi bwa Rwagasana Tom n’abagenzi be ndetse ishyirwamo amafaranga menshi.

Ese ubundi Nzahura torero yatangijwe na nde?amafaranga se bakoreshaga bayakuraga he ?yari igamije iki se?ibyo byose tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ku rundi ruhande abantu bavugaga ko Tom Rwagasana n’abagenzi be bazize kunanirwa gukaruma ibibazo bya ADEPR kuko umunsi ku wundi byahoraga byiyongera aho kugabanuka ndetse uwo Tom yumvise ko yavuganye na Nzahura torero cyangwa nab a Modeste akaba aramwirukanye aho kugirango abahamagaze yicarane nabo bakemure ikibazo nk’abayobozi.

Ku munsi w’ejo Kuwa 2 Kamena 2017 nibwo n’uwahoze ari umuvugizi mukuru Sibomana Jean nawe azagezwa imbere y’ubutabera kugirango yiregure.

Gatera Stanley

3,731 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.