umu amakuru- Abayobozi ba ADEPR bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bamwe bati Nzahuratorero niyo nyirabayazana | Umusingi

Abayobozi ba ADEPR bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bamwe bati Nzahuratorero niyo nyirabayazana

Please enter banners and links.

Uretse Christine ,Tom Rwagasana yari aziko byoroshye , Christine we yaririye mu rukiko,
Abandi  bati “ Komisiyo nzahuratorero ni yo izanye ibi bibazo byose .”

Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi b’Itorero rya ADEPR kunyereza umutungo w’iri torero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2017  baburanye ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu rukiko rwa Rusororo muri Gasabo, Rwagasana Thomas umwe mu baregwa avuga ko nta mafaranga yigeze anyerezwa muri iri torero kuko amagenzura yaba ay’imbere (internal audit) n’inyuma (external audit) yakorewe iri torero yagaragaje ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ngo arigiswe.

 

Ubushinjacya buvuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bukaza kotsa igitutu abayoboke b’iri torero ngo bishakemo aya mafaranga akishyurwa mu mwaka umwe.

Nguwo Rwagasana Tom

Mutuyemariya Christine

Buvuga ko bwakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bayarya mu byiciro.

Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayanasubiza.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari Sheki ya miliyoni 32 Frw yasinywe n’uwitwa Sindayigaya Theophile (nawe uri mu baregwa) bivugwa ko ari ay’ibikoresho biguzwe muri ‘quincallerie Meddy’ byo kubakisha Hotel ya ADEPR iri ku Gisozi, ariko uwayisinye akagaruka kwaka aya mafaranga avuga ko Rwagasana ayakeneye. Gusa, ngo bamusubije miliyoni 22.

Ngo hari n’indi Sheki ya miliyoni 10 yandikiwe uwitwa Twizeyimama Emanuel bavuga ko ari ay’ibikoresho byo gusakara igisenge cy’iyi Hoteli.

Hano bari bari imbere y’umucamanza biregura ku byaha baregwa

Sindayigaya Emmanuel wari washyize umukono kuri yi Sheki yagarutse kwaka Twizeyimana aya mafaranga amubwira ko Rwagasana ayakeneye nawe atangamo miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw) asigarana miliyoni eshatu (3 000 000 Frw).

Ubushinjacyaha kandi bwagiye bugaruka kuri Sheki zitandukanye zagiye zishyirwaho imikono n’aba bayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana, bubasabira gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza nta nkomyi.

Rwagasana wabimburiye abandi mu kwisobanura yagize ati “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit”.

Rwagasana avuga ko hagati y’imyaka ya 2008-2015 na 2016 bakorewe aya masuzuma y’ikoreshwa ry’umutungo yagaragaje ko hatabayeho kurigisa imitungo ndetse ko inama rusange y’iri torero yemeje Raporo z’aya masuzuma.

Avuga ko ibya za Sheki ashinjwa gushyiraho umukono agambiriye kunyereza amafaranga bitamubazwa kuko we mu nshingano ze harimo gusinya Sheki ariko ko adashinzwe gukurikirana icyo aya mafaranga yakoreshejwe.

Uru rubanza ruraregwamo Rwagasana Tomas, Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, , Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton bari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR.

Rwagasana avuga ko yagiye ku buyobozi asanga ADEPR ifite umwenda muri Banki ya Kigali (BK) wa miliyoni 800, kugira ngo BRD ibahe indi nguzanyo ko babanje kwishakamo 30% yo kugura uyu mwenda bari bafite muri BK.

Avuga ko amafaranga yakusanyijwe mu bayoboke ba ADEPR yakoreshejwe muri iyi nzira yagombaga kubageza kuri uyu mwenda batse muri BRD bakabona gusubukura inyubako ya Hotel. Ati “ Nta handi dukura amafaranga atari mu bakristu.”

Umunyamategeko wunganira uyu mushumba muri ADEPR avuga ko umukiliya we agomba gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha zihari ndetse ko amaze icyumweru arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faical yagiyemo kuva tariki 12 Gicurasi.

Mutuyemariya Christine ushinzwe imari mu buyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu na we ahakana icyaha aregwa cyo kunyereza umutungo w’iri torero, akavuga ko ibyo ashinjwa nk’ibyaha bitari mu nshingano ze.

Avuga ko miliyoni 32 yasinyiye sheki zari izo kubaka urwogero (piscine) kandi ko yakoreshejwe icyo yari yateganyirijwe.

Mutuyemariya Christine yisobanuraga n’amarira agwa asa nugaragaza ko ntacyaha yakoze ariko birangira akatiwe kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 n’abagenzi be bareganwa.

Yanzura ku byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwamusabiye kuba afunzwe by’agateganyo, uyu mubyeyi waririye mu rukiko, yavuze ko afite umuryango agomba kwitaho bityo ko yarekurwa akajya kuwitaho kandi ko atatoroka ubutabera kuko ari inyangamugayo.

Umunyamategeko wunganira umucungamutungo mukuru wa ADEPR Gasana Valens yavuze ko ibi byaha bishinjwa abakiliya babo ari ibihuha bidafite aho bishingiye. Ati “Niba ari satani yateye simbizi”

Engenieur Sindayigaya Theophile wari wahawe akazi ko gukurikirana imirimo yo kubaka Hotel avuga ko atabazwa kunyereza iby’imitungo ya ADEPR kuko bitari mu nshingano ze.

Avuga ko miliyoni 32 bivugwa zanyerejwe ari we washyize umukono kuri sheik yazo, zakoreshejwe mu kugura ibikoresho byo kubaka igisenge cy’iyi hotel ndetse ko n’izi nyubako zubatswe zikarangira zikaza no gutahwa na Minisitiri w’intebe.

Umunyamategeko wunganira uyu mugabo avuga ko umukiliya we ari umwere ahubwo ko azira Komisiyo nzahuratorero iherutse gushyirwaho. Ati “ Ko ari na yo izanye ibi bibazo byose itarajyaho ko nta kibazo cyari gihari.”

Niyitanga Straton ubushinjacyaha bumuvugaho kuba icyambu cy’amafaranga yagiye anyerezwa n’abayobozi ba ADEPR avuga ko sheik zose yagiye ahabwa zabaga zashyizweho umukono n’ababifitiye ububasha, akavuga ko amafaranga yakuraga kuri banki yakoreshwaga icyo yabaga yateganyirijwe.

Uyu muyobozi muri ADEPR na we yavuze ko azira uburiganya buri muri iri torero bityo ko Urukiko rwazashishoza rukamurekura agakurikiranwa ari hanze. Ati “ Sinazira amatiku n’inzangano ziba mu itorero.”

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha, bavuga ko ibyo bashinjwa nk’ibyaha byari mu nshingano zabo kandi ko byakozwe binyuze mu mucyo.

Imyanzuro y’uru rubanza rw’ifunga n’ifungura izasomwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2017.Ikinyamakuru Umusingi kiracyakusanya bimwe mu bimenyetso birimo gutangwa n’abantu bakomeye muri ADEPR kikazabagezaho inkuru icukumbuye mu minsi yavuba.

Bamwe mu ba Kristu muri ADEPR baribaza impamvu umuvugizi mukuru Bishop Sibomana Jean we atafashwe ngo nawe afunganwe n’abandi kuko ibyakorwaga byose yari abizi kandi ntacyo yabikozeho kubera iyo mpamvu bakaba bumva nawe yakabaye ari kumwe n’abo yayoboranaga nabo akisobanura.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kumubaza icyo avuga kuri bagenzi be yakoranaga nabo bafunzwe we akaba adafunzwe kuri Telephone ye ntibyadukundiye kumubona ariko turacyakomeje kumushakisha ni tumubona tuzabagezaho icyo abivugaho kuko Abakristu ntibabyumva ibye .

Ndayambaje F

 

3,079 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.