Ese Horizon Construction yarahombye ku buryo abakozi ikoresha inanirwa kubahemba?
— May 9, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 9 Gicurasi 2017 bamwe mu bakozi bahawe akazi ko gukora imihanda mu kigo cya gisirikare I Kanombe Military batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ibyerekeye umushahara wabo batawuheruka .
Umwe muri abo bakozi benshi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ko Ikinyamakuru Umusingi dukunda kugisoma ko tujya tubona muvugira abantu bafite ibibazo natwe mwadukoreye ubuvugizi Horizon ikatwishyura ko ibibazo muri karitsiye aho dutuye ko amadeni agiye kutwica kandi twarakoze”.
Yakomeje avuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa kabiri none ubu bageze mu kwezi kwa gatanu batarabahemba ku buryo ubu bahagaritse akazi kugirango babanze bishyurwe.


Undi nawe wadusabye ko amazina ye agirwa ibanga yavuze ko ari abakozi bagera mu ijana (100)bahagaritse akazi kugirango babanze bahembwe ariko abajijwe niba Horizon yarahombye agira ati “ntago tuzi ikibazo ikigo cya Horizon gifite banze kutubwira ahubwo mutabarize wasanga barahombye tutabizi”.
Yakomeje avuga ko bamaze kurambirwa guhora bababeshya babaha umunsi bazaza guhembwa bahagera bakabaha undi .
Undi nawe ati “uziko iyo batubwiye ngo kuwa gatanu tuzahembwa tugera mu rugo aho dutuye tukajya kwikopesha natwe tukababwira ko tuzabishyura uwo munsi baba batubwiye ubwo iyo batatwishyuye kuri butike batangira kutwita abambuzi kandi tutaribo”.
Bakomeje babwira Ikinyamakuru Umusingi ko kuba muri Kigali ubuzima buba bukomeye niyo uhembwa naho kumara amazi agera muri 3 udahembwa ibibazo biba ari byinshi cyane kandi n’umugore ntiwamubwira ko batarabishyura bamwe ubu dufite ibibazo mu ngo zacu”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa Horizon Construction tubona umucungamutungo witwa Noliyati maze avuga ko bitarenze umunsi wejo bazaba bahembwe ariko ntiyavuga icyatumye batinda guhemba abakozi.
Gatera Stanley
2,378 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply