Emmanuel Macron niwe wabaye Perezida w’u Bufaransa
— May 8, 2017
Please enter banners and links.

Emmanuel Macron niwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa agize amajwi 65,5%, atsinze Marine Le Pen wagize 34,5 %.
Bamwe batangiye kuvuga ko Marine Le Penariwe wagombaga gutsinda akaba Perezida w’Ubufaransa ariko icyatumye atsindwa n’uburyo yagaragaje ivangura rishingiye ku ruhu aho atashakaga abimukira bajya mu gihugu cy’Ubufaransa.
Kuri iki Cyumweru, Abafaransa bazindukiye mu matora y’icyiciro cya kabiri, bihitiramo usimbura François Hollande.
Akimara kumenya ko atsinzwe,Le Pen yahise ashimira Macron, amwifuriza imirimo myiza atsindiye muri demokarasi.



Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka mu ishyaka En Marche! yatsinze amatora mu gihe n’ubundi ari we wahabwaga amahirwe bitewe n’uwo bari bahanganye yavugwagaho ivanguraruhu.
No mu cyiciro cya mbere cy’amatora yari yaje ku isonga mu bakandida 11 bahatanaga.
Mu butumwa bwe, Macron yashimiye Abafaransa abikuye ku mutima abamugiriye icyizere bakamutora, avuga ko azahora abizirikana.


Yanagaragaje ko azakorera Abafaransa bose, anakomoza ku kuvuga ko azarwanya iterabwoba ku butaka bw’u Bufaransa [Kimwe mu bikomeye kimaze iminsi gihungabanya umutekano w’u Bufaransa] n’ahandi ku isi.
Yashimangiye ko azaharanira ubumwe bw’Abafaransa.
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, yavutse ku wa 21 Ukuboza mu 1977 mu Mujyi wa Amiens uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa.

Ni we mwana w’Imfura wa Jean-Michel Macron na Françoise Macron-Nogues.
Ni we wenyine mu muryango w’iwabo utarize ibijyanye n’ubuganga. Ise yari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Amiens, mu gihe nyina yari umuganga w’abana. Murumuna we na mushiki we bagumanye gakondo y’umuryango umwe aba umuvuzi w’indwara z’umutima undi aba uw’ iz’impyiko.
Macron we mu mashuri yisumbuye yize Siyansi mbere y’uko ajya kwiga amasomo y’imitekerereze ( Philosophie) muri Kaminuza ya Nanterre. Yavuye aho ajya kwiga ubumenyi mu bya politiki (Sciences Politique) mbere y’uko ajya kwiga muri École Nationale d’Administration (ENA), rimwe mu mashuri akomeye cyane muri icyo gihugu.
Emmanuel Macro ubu ufite imyaka 39 yashakanye na Brigitte Macron we ubu afite imyaka 64. Uyu mugore we yahoze ari umwarimu we.

Emmanuel Macron wabaye Perezida

Brigitte Macron, umugore wa Emmanuel Macron yagaragaje ibyishimo ashimira abashyigikiye umugabo
Macron yabaye umushoramari muri banki ya Rothschild & Cie. Yahavuye mu 2012 mbere y’uko ajya kuba Umunyamabanga mukuru wungirije mu biro by’umukuru w’igihugu.
Yahise ajya gukora mu butegetsi bwa François Hollande nka Minisitiri ushinzwe ubukungu.
Macron yeguye ku mwanya wa Minisitiri muri Kanama 2016 ahita atangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ya 2017 nk’umukandida wa En Marche!, ishyaka rigamije guhindura ubuzima bw’Abafaransa yatangije muri Mata 2016.
2,252 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply