umu amakuru- Uwacuruzaga imyenda yashoye ibiceri 300 Frw atsindira miliyoni 16 muri ’Betting | Umusingi

img_6853-3-04258Uwacuruzaga imyenda yashoye ibiceri 300 Frw atsindira miliyoni 16 muri ’Betting

Please enter banners and links.

img_6853-3-04258

Umugabo witwa Makombe Hycenthe wahoze acuruza imyenda ya caguwa, yegukanye yashoye amafaranga Magana atatu atsindira  akayabo ka miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mukino w’amahirwe wa Betting.

Makombe arubatse, afite abana batatu gusa umugore we yitabye Imana, atuye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Avuga ko imikino y’amahirwe “Betting” yayikiniye mu Murenge wa Kanombe.

Umubare wuzuye w’amafaranga yegukanye ni 16,844,400 Frw, yari yateze ku mikino 19 yiganjemo iy’amakipe adafite amazina azwi cyane muri shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi nubwo asanzwe ari umukinzi wa Manchester United yo mu Bwongereza.

Akimara guhabwa sheik  na Lucky Bets, y’akayabo yegukanye, yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe avuga ko muri make byamurenze kuko agihamagarwa atiyumvishaga ko ari buyahabwe.

Yagize ati “Bamwe babifata nk’urusimbi ariko ni umukino nk’iyindi. Maze umwaka umwe nkina, rimwe nabonaga udufaranga duke, ubu ni bwo mbashije kubona angana gutya.”

_mg_6848-30a36

Abajijwe icyo yumva agiye gukoresha aya mafaranga mu kwiteza imbere, yagize ati “Ntabwo nahita mvuga ngo ndakomeza nagura ubucuruzi ako kanya, kuko biragoye. Ndagenda nshyire ubwenge ku gihe ntekereze neza icyo nyashoramo kuko murabibona namwe ubu byandenze.”

Umukino w’amahirwe wa “Betting” mu Rwanda nubwo hari bamwe bemeza ko bamaze kuwuhomberamo bikomeye hari n’abandi byabereye inzira y’ubukire bitewe n’inyungu bakuramo.

Umuyobozi Mukuru wa Lucky Bets mu Rwanda, Rwamasunzu Patrick, yavuze ko atari ubwa mbere haboneka umuntu utsindiye amafaranga menshi mu myaka ine bamaze bakora, gusa avuga ko iyi mikino kuyijyamo biba bisaba ubushishozi no kumenya neza amakipe n’umusaruro wayo muri icyo gihe kugira ngo uwashoye atsinde.

Ati “Mu mikino y’amahirwe byose birashoboka, abenshi bajyamo bazi ko bidashoboka, gusa biba bishoboka, cyane cyane ku bantu babijyamo bazi neza ibyo bagiye gutegera. Bisaba kwicara ukamenya umukino ugiye gukina kugira ngo utaza guhomba amafaranga yawe. Iyo ukina utabisobanukiwe neza nibwo utakaza amafaranga, ariko urebye nk’uyu nguyu ibyo yakinnye, amahirwe menshi yari ay’uko atsinda kuko yari abisobanukiwe.”

Yakomeje avuga ko usibye Makombe wegukanye akayabo k’arenga miliyoni 16, no mu mwaka ushize hari ‘nka batatu batsindiye miliyoni esheshatu, buri umwe, bakoresheje amafaranga 300.’

Kuva iyi mikino ya ‘Betting’ yatangira mu Rwanda, umucuruzi witwa Jean Claude Gatoya Munyakazi ni we umaze kwegukanamo amafaranga menshi kuko yatsindiye agera kuri miliyoni 156, icyo gihe yari yashoye 600,000 Frw muri LPS ategera imikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.

Iyi kampuni n’ubwo yerekana ko ikora ariko bafite servise mbi zo kwakira abakiriya nabi ndetse n’abakozi bacye cyane mu minsi amakipe akina ari menshi nko kuwa gatandatu no kucyumweru.

 

4,214 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.