GLIHD yahuguye abanyamakuru ku burenganzira bwa muntu no ku itegeko nshinga.
— December 29, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 19 Ukuboza 2016 muri Karisimbi Hotel Umujyi wa Kigali Great Lakes Initiative for human rights and Development yahuguye abanyamakuru ku burenganzira bwa muntu no ku itegeko nshinga kuko ryahinduwe.
Atangiza amahugurwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe kongerera ubushobozi itangazamakuru (MHC) Peacemaker Mbungiramihigo yashimiye ikigo cya GLIHD kuba baratekereje guhugura abanyamakuru ku burenganzira bwa muntu ndetse no kubasobanurira ku itegeko nshinga ryahindutse kugirango babitangariza abanyarwanda bamenye ibyahindutse.
Peacemaker Mbungiramihigo yagize ati “twishimiye kuba abafatanyabikorwa nka GLIHD bategura amahugurwa nkaya kandi twifuza ko itangazamakuru rizajya rijya mu Tugari no mu Mirenge bakavugana n’abaturage ku burenganzira bwabo bakabumenya ndetse bakababaza niba bazi Itegeko nshinga bityo itangazamakuru rikabafasha kumenya uburenganzira bwabo n’amategeko ibyo abemerera”.
Tom Mulisa umunyamategeko ku Itegeko nshinga yahuguye abanyamakuru uburyo itegeko nshinga ryahindutse n’andi mategeko arishingiyeho kugirango babimenye bibafashe gusobanurira abaturage ibijyanye n’uburenganzira bwabo ku itegeko nshinga n’andi mategeko kuko n’inshingano kubimenya .Yabajijwe niba yishimiye kuba itegekonshinga yaragize uruhare mu kurihindura niba abyishimiye maze avuga ko abyishimiye kuko nahandi mu bindi bihugu rihinduka .

Tom Mulisa

Peacemaker Mbungiramihigo ES wa MHC
Serugo Jean Baptiste nawe yahuguye ku mategeko n’uburenganzira bw’amuntu ababwira ibyo amategeko ateganya ku buzima ko amategeko ateganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwivuza ariko hakaba hakiri ibitaro bifatira abantu babuze amafaranga yo kwishyura.
Aya yari amahugurwa abanyamakuru bishimiye kuko wasangaga harimo ibibazo byinshi abanyamakuru babazaga bijyanye n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Tom Mulisa yagerageje gusobanurira abanyamakuru uburyo itegeko nshinga rya 2003 ryavuguruwe kugeza ubu ,muri 2016 ryahindutsemo ingingo zitandukanye bituma n’andi mategeko ahinduka ariko ahera cyera ku gihe cy’ubukoloni abasobanura uburyo icyo gihe abantu bayoborwaga kugeza iki gihe igihugu kiyoborwa na Perezida.
Hagiye gatangwa ingero z’ibindi bihugu byagiye bihindura itegeko nshinga aho bavuze ko America isi yose yemera itegeko nshinga ryaho ryahindutse inshuro zirenga 20 .
Aha niho bavuze ko n’uRwanda bizageraho ntiryongere guhinduka nkuko muri America ubu bitoroshye kurihindura.
Aya mahugurwa abanyamakuru ntibanyuzwe kubera ko igihe cyari gito kuko yari amahugurwa yatangiye mu gitondo arangira saa saba z’amanywa ,abanyamakuru bakaba barasabye GLIHD ko yazongera ku bufatanye ni nama nkuru y’itangazamakuru bagategura andi kugirango barusheho gusobanukirwa n’amategeko n’Itegeko nshinga.
Gatera Stanley
2,708 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply