Gusoroma amafaranga mu gitaramo cya The Ben ugiye kuza mu Rwanda
— December 3, 2016
Please enter banners and links.

Umuhanzi The Ben Mugisha wavuye mu Rwanda akunzwe cyane amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aremeza ko agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gisoza umwaka kizaba taliki ya 1/1/2017.
The Ben uba muri America ufite indirimbo zikunzwe cyane harimo nk’iyo yakoranye na Meddy na K8 Kavuyo bose baba muri America yitwa Nduwikigali ,Habibi ,Ntacyadutanya yakoranye na Princess Priscillah n’izindi nyinshi ubu ategerejwe na benshi I Kigali.

Abamaze kumva iyo nkuru ko The Ben agiye kuza mu Rwanda batangiye gutangaza ko umuntu watekereje gushyiramo amafaranga ye akazana The Ben agiye kubona amafaranga menshi cyane kubera ko buri wese yaba umwana cyangwa umukuru bose barahigira kuzajya kureba The Ben.

Ume mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Iradukunda M Grace ukurikirana ibya muzika n’abahanzi nyarwanda yagize ati “mutubarize kwinjira muri icyo gitaramo azaba ari amafaranga angahe?ikindi mutubarize aho kizabera kubera ko aho ibitaramo bisanzwe bibera turahazi ariko abantu ntibazahakwirwa bitewe n’uburyo abantu bakunda The Ben ari benshi batazahakwirwa ndetse n’umutekano we uko uzaba ucunzwe kuko abantu bashobora kumwirundaho ari benshi cyane bikaba byamuteza umutekano mucye”.
Mu bihugu byateye imbere abahanzi bibyamamare nka Chris Brown cyangwa Rihana n’abandi nka ba Nick Minaj usanga baza bihishe kubera abantu baba bashaka kubareba no kubasuhuza cyangwa kwifotoranya nabo baba ari benshi cyane bigatuma baza mu bitaramo bihishe ndetse bafite ababarinda bazwiho ku mazina ya ba Kanyama baba barateruye ibyuma ku buryo baba bafite imbaraga nyinshi ntawamucaho ngo agree aho umuhanzi ari.
Ibyo byose nibyo abantu barimo gutekereza kuri The Ben ugiye kuza mu Rwanda dore ko umunsi wo kuza abantu bazarara ku kibuga cy’indege cya Kigali bamutegereje kugirango bamurebe .
Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha abateguye icyo gitaramo kitwa The East African Party kugirango kibabaze ibyo byose abantu bafiteho impungenge ariko ntibaraboneka kuri Telephone zabo ariko turakomeza kubashakisha.
Janet K
3,578 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply