umu amakuru-  Ivangura mu banyamigabane ba COPEDU Ltd | Umusingi

perezidante_wa_copedu_ltd_kabega_emilienne_arikumwe_na_gasigwa_festus_umuyobozi_mukuru_wa_copedu_ltd  Ivangura mu banyamigabane ba COPEDU Ltd

Please enter banners and links.

perezidante_wa_copedu_ltd_kabega_emilienne_arikumwe_na_gasigwa_festus_umuyobozi_mukuru_wa_copedu_ltd

 

Ikigo cy’imari cya COPEDU Ltd haravugwamo ivangura mu banyamigabane.

Amakuru aturuka mu banyamigabane ba COPEDU Ltd aravuga ko bamwe mu banyamigabane basigaye bavangurwa ku mpamvu bavuga ko zidasobanutse.

Umwe mu banyamigabane utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “ndi umwe mu banyamigabane ba COPEDU ariko iyo bakoresheje inama rusange ntago bantumira muri iyo nama nkibaza impamvu najyaga ntumirwa ubu nkaba ntagitumirwa”.

perezidante_wa_copedu_ltd_kabega_emilienne_arikumwe_na_gasigwa_festus_umuyobozi_mukuru_wa_copedu_ltd

Uwo muntu akomeza avuga ko we yumva abanyamigabane bose baba bakwiye gutumirwa mu nama rusange yo kureba inyungu imigabane yabo yangutse ariko mu gihe ubuyobozi bwa COPEDU butangiye kuvangura bamwe ntibatumirwe hashobora kuvuka ibibazo bikomeye kuko imigabane y’ababa batatumiwe nayo iyo babara ko bungutse ntago bayikuramo kandi banyirayo nabo baba bakeneye inyungu nkuko abandi bayibona.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umwe mu bayobozi ba COPEDU Ltd witwa Karitas  impamvu batumira bamwe abandi ntibabatumire maze avuga ko ari uko konte zabo zitagikora.

Karitas yasabye kuzaza aho icyo kigo gikorera kugirango atange ubusobanura bihagije.

Bamwe mu bavuga ko bavanguwe bakomeza bavuga ko n’ubwo konte zabo zaba zitagikora neza ariko zirahari kandi imigabane yabo iracyakoreshwa inyungu bakaba basanga badakwiye kuvangurwa mu bandi .

Niba ikigo cya COPEDU Ltd cyumva abo banyamigabane batakibafata nk’abanyamigabane babo bakwiye kubahamagara bose bakumvikana uburyo basubizwa imigabane yabo n’inyungu kuko amafaranga yabo COPEDU yarayakoresheje iyabyaza inyungu.

Mu bigo bishaka gutera imbere cyane aba banyamigabane ntibakabaye bavangurwa ahubwo bakabaye bitabwaho cyane bakababaza impamvu n’izo konte zitagikora.

Ikindi bibaza ni uburyo iyo COPEDU Ltd idashobora kuguriza umunyamigabane niyo byaba ibihumbi ijana cyangwa Magana atanu mu gihe afite umushinga ushobora kuyamwishyura mukwezi kumwe ,ibyo byose aba banyamigabane babivugaho bakavuga ko ari ukubacururiza amafaranga yabo yo ikunguka ariko bo ntibagire icyo bunguka.

Umusingi1@gmail.com

2,003 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.