umu amakuru-  Abahanganye na nyobozi ya ADEPR bagaragaje ibindi bimenyetso bikomeye ko ADEPR ishobora kuba igiye gusenyuka | Umusingi

DSC07212  Abahanganye na nyobozi ya ADEPR bagaragaje ibindi bimenyetso bikomeye ko ADEPR ishobora kuba igiye gusenyuka

Please enter banners and links.

DSC07212

 

Nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru bitandukanye hari itsinda riyobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste ririmo kugaragaza amakosa ya buri umwe mu bagize nyobozi ya ADEPR.

Ubu noneho hari urwandiko rwanditswe na Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco utuye I Rusizi Cyirabyo ariko rukaba rusobanura urwabanje rwasabaga ko nyobozi yegura cyangwa ikeguzwa. Muri iyo baruwa bakaba basaba ko inzego za Leta zifata ibyemezo zikwiye guhaguruka zigakuraho abo bayobozi bayobowe nabihindiuye ba  Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom bitaba ibyo ADEPR ishobora gusenyuka.

Muri iyo baruwa yahawe RGB ,PRIMATURE ,Inteko Ishingamategeko imitwe yombi ndetse n’ikinyamakuru Umusingi gifiteho kopi bagaragaje amakosa ya buri umwe uko bagize nyobozi bityo bakaba basaba ko hashingiwe kuri ayo makosa ya nyobozi inzego zikwiye gusuzuma ko ibyo zandikiwe ko aribyo maze zasanga ari ukuri bakabaguza cyangwa nabo ubwabo (Nyobozi)ikegura idategereje ko yeguzwa.

Kalisimbi

Nguwo Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco wanditse ibaruwa (Photo ububiko)

DSC07212

Ngurwo urwandiko Kalisimbi yandikiye inzego za Leta (Photo Umusingi)

Tumaze kubona iyi baruwa ya Kalisimbi Jean Bosco ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza impamvu ariwe wanditse ibaruwa  hanyuma avuga ko kwari ugutanga ibisobaqnuro bw’ibaruwa twari twarandikiye RGB kuri 26 Nzeli 2016 .

Kalisimbi Jean Bosco yagize ati “Nanditse ibaruwa nshingiye kuyindi twari twandikiye Minisitiri w’Ubutabera twishinganisha aho badushinjaga gukorana n’abarwanya Leta none natwe muri iyi baruwa twagiye twerekana amakosa ya buri umwe mu bagize nyobozi maze inzego zizatubaze ibyo twanditse ko tubifitiye ibimenyetso nabo bazababaze ibimenyetso ko dukorana n’abarwanya igihugu turebe abazabibona”.

Modeste

Pasiteri Uwabimfura Modeste uyoboye itsinda ryandikiye inzego za Leta

 Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza Pasiteri Uwabimfura Modeste Icyo abivugaho maze avuga ko we nabagenzi be basanze badakwiye guceceka babona Itorero ryabo rifite ibibazo bikomeye bishobora gutuma ADEPR isenyuka kubera imiyoborere mibi y’abantu 2 cyangwa 2 ariyo mpamvu twafatanije tukandikira  inzego kugirango zidufashe kugarura umwuka mwiza mu itorero ryacu kuko tutavuze ibibazo biri muri ADEPR yasenyuka kandi Imana ntiyatuma risenyuka duhari.

Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “mu ibaruwa twandikiye inzego zitandukanye twagaragaje amakosa akomeye abayobozi ba ADEPR buri umwe yagiye akora kandi ibyo twanditse byose tubifitiye gihamya bityo tukaba twizeye ko igihugu kitazashyigikira amakosa yabo kandi twizeye neza ko bazumva gutakamba kwacu gushingiye ku gukunda Itorero ryatureze tudashaka ko ryasenyuka kubera abantu barijemo ejobundi”.

Rwagasana

Bishop Rwagasana Tom

Pastor-Sibomana

Bishop Sibomana Jean

Pasiteri Uwabimfura Modeste yakomeje avuga ko Pasiteri Rurangirwa Emmanuel na Pasiteri Ruzibiza Viateur mu izina rya Sibomana Jean na Rwagasana Tom bavuze ko dufitanye isano n’abarwanya Leta ,kubangamira amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha no guhungabanya umudendezo w’igihugu ko ibyo bazabibazwa n’inzego zibishinzwe akaba asanga iryo ari iterabwoba ridashobora kudukoma imbere mu mugambi wo gusaba ko biro nyobozi ya ADEPR yegura cyangwa ikeguzwa.

Yakomeje avuga ko n’ababisoma bareba ababibashinja  bakareba n’abavugwa batakwemera ibyo tuvugwaho ko  ari ukuri.

Nikwa kwa gusebanya bahora bavuga,aho gusobanurira abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR ibyo tubarega.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyabajije ikigo cy’igihugu gihinzwe imiyoborere RGB icyo bavuga ku ibaruwa zitandukanye bamaze kwandikirwa ku bibazo biri muri ADEPR maze uwitwa ushinzwe iby’Amadini avuga ko amategeko afite uko azabikemura binyuze mu rwego rukemura amakimbirane muri iryo torero.

Mutabazi mu butumwa yatwoherereje yagize ati “mwabajije ubuyobozi bwabo .Amategeko abagenga afite uko azabikemura binyuze mu rwego rukemura amakimbirane muri iryo torero”.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyarashatse kubaza abayobozi ba ADEPR barimo Bishop Rwagasana Tom na Bishop Sibomana Jean icyo bavuga kuri izi baruwa zitandukanye ariko nkuko bisanzwe ntibajya batwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi ntibajya babusubiza.

Gatera Stanley

3,251 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.