Bralirwa iziga ryari gutegura ibitaramo ku rwego mpuzamahanga no guha itangazamakuru agaciro?
— August 25, 2016
Please enter banners and links.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Bralirwa cyari kigamije kwereka abanyamakuru Umuhanzi Wizi Kid wazaje mu Rwanda ku butumire bwa Bralirwa irimo kwamamaza ikinyobwa cyayo cya Mutsig.
Ikiganiro cyabaye uyu munsi Kuwa 25 Kanama 2015 muri Mariotti Hotel ,ariko akumba bateguriyemo icyo kiganiro kari gato cyane kandi abanyamakuru ari benshi hakibazwa niba Bralirwa amafaranga yose yarahaye Wiz Kid kugirango abemerere kuza mu Rwanda kuko kuzana umusitari mu Rwanda igihugu muri muzika kikiri inyuma ugereranije n’ibindi bihugu bituranye narwo bihenze cyane.
Ikindi cyagaragaje ko Bralirwa atakigira amafaranga ,abanyamakuru biguriraga icyo kunywa kuko bategereje Wiz Kid guhera saa tanu kugeza saa saba aribwo yageze muri ako kumba kari kateguwe ku buryo abanyamakuru amasaha yo kujya gufata ifunguro yageze Wiz Kid atarahagera bagatangira kugura icyo kunywa batinya ko bashobora kujya gufata ifunguro muri Hotel akaza badahari.

Abanyamakuru bari buzuye
Wiz Kid amaze kuhagera ikiganiro cyatangiye ariko Bralirwa ivuga ko hari bubazwe ibibazo 5 bikabazwa ubuyobozi bwa Bralirwa ibindi 5 bikabazwa umuhanzi Wiz Kid.



Impano yahawe

Garuka Patricia ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa
Abanyamakuru bashakaga kubaza umuhanzi ibibazo byinshi kuko hari abanyamakuru barenga 30 ,ni gute waha abanyamakuru ibibazo 5 gusa?.





Wiz Kid aseka nyuma yo gushima u Rwanda ko rufite abakobwa beza


Ibigo bitandukanye mu Rwanda ntibiramenya akamaro k’itangazamakuru aho usanga bigaragaza agasuzuguro gakabije.
Ntago abanyamakuru baba bafite umwanya wo kwirirwa bicaye bategereje uwabatumiye kumara amasaha angahe yose nta no kubabwira ngo mwihangane wenda ubihanganishe ubabwire impamvu isaha mwabahaye itubahirijwe.
Birumvikana gutinda bibaho ariko kuki Bralirwa itazi kubwira abanyamakuru ko bakwihangana habayeho gutinda kubera impamvu runaka?.
Ibyo wabikora uziko abanyamakuru watumiye ari abo wahaye amafaranga kuzagutambukiriza iyo nkuru yo kwamamaza umuhanzi uba waje cyangwa abo musanzwe mufitanye amasezerano yo kubamamariza ariko mugihe watumiye abanyamakuru bose haje umuhanzi ukomeye nka Wiz Kid uba ugomba gukora ibishoboka byose kugirango igikorwa cyawe ntibakinenge ahubwo gikundwe.
Iyo utabwiye umuntu ikitagenze neza ntamenya uko ubutaha yagikosora aribyo njye nanditse iki gitekerezo cyanjye nshaka ko Bralirwa ubutaha izamenye gutegura neza igitaramo idasuzuguye abanyamakuru.
Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi cyabonye habayeho gutinda cyane umunyamakuru wacyo atangira kugendagenda hanze y’icyumba nibwo yahanze abasore 2 baganira bavuga ko Wiz Kid yanze kuza muri ako kumba bigaragare ko Bralirwa yari yabuze amafaranga yo kwishyura icyumba kinini kandi kiza .
Byagaragaye ko habayeho kumwinginga kugeza ubwo yemeye akaza ariko niyo yanga yari kuba afite ishingiro.Ni gute umuhanzi ukomeye nka Wiz Kid umujyana down stairs?mu kumba gato cyane karimo udutebe twimbarwa?.
Wiz Kid yinjiye muri ako kumba ubona yambaye fime ku maso aricara atangira kunyuzamo amaso mubanyamakuru areba mu gihe bavugaga ko icyatumye batumira abanyamakuru umwanya ugeze wo kukibabwira.Wiz Kid yatangiye kuganira na mugenzi we bari bicaranye hanyuma bamuzanira impano y’umwenda uriho ifoto ya Perezida Kagame n’undi mwenda nyine wa gisitari azajya yambariraho inyuma y’uwo wariho ifoto ya Perezida Kagame.
Wiz Kid yashimiye impano yahawe ndetse mu bibazo bitanu yabajijwe harimo kimwe kivuga ngo azanye iki mu Rwanda gitandukanye n’ibyo yagiye anyuramo mu mijyi itandukanye ku isi maze avuga ko nta kindi ari muzika nziza ati kandi nishimiye kuba naje mu Rwanda bambwiye ko haba abakobwa beza cyane kandi ndashaka ko tuzishimana tukagira ibihe byiza twese hamwe.
Mu bindi bihugu usanga iyo haje umuhanzi ukomeye baba bateguye icyumba neza gutatse ari kinini n’abanyamakuru bagabwa umwanya uhagije naho Bralirwa abashinze iyi serivise ntabyo banzi na gake kuko abantu basohotse babivuga ko abashinze itangazamakuru ntago ako kazi bagashoboiye.
Akantu gato gashobora guhindura byinshi ugasanga uteje igihombe biba bisaba gukora ibintu uzi neza ,ubwose iyo yanga kuza muri ako kumba kangana ubusa bari kubwira iki abanyamakuru?Hotels zirahari nyinshi Serena Hotel ,na Mariotti ifite ibindi byumba binini kuki bamujyanye mu kumba gato cyane?
Umusingi1@gmail.com
3,202 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply