umu amakuru-  Umuherwe Patrick Asaya polisi yamufashe asambanira mu modoka kumanywa. | Umusingi

Buked  Umuherwe Patrick Asaya polisi yamufashe asambanira mu modoka kumanywa.

Please enter banners and links.

Buked

 

Kuri uyu wa gatatu taliki 10 Kanama 2016 Polisi imaze kumufata yayisobanuriye ko ijoro ryose banyoye inzoga bakabura akanya ko kujya kwinezeza .

Umuherwe wa Makindye muri Kampala witwa Patrick Asaya yahuruje abaturage benshi ubwo bamusanze asambana n’umugore mu modoka ye kumanywa yihangu bahamagara polisi bakayibwira ko baraye banywa inzoga bakabura akanya ko kujya kwishimisha.

Ibi byabereye Wankulukuku hafi ya polisi ya Kitebi aho abaturage babonye imodoka yuyu muherwe iparitse bakajya kureba bagasanga barimo gukora imibonano mpuzabitsina kumanywa yihangu.

Aba bombi Patrick Asaya n’umugore nawe ufite umugabo wamenyekanye nka Monica Ntege bose barashatse ariko buri umwe yaciye inyuma uwo bashakanye bafatwa na Polisi.

Ubwo bw’imodoka yuyu muherwe ni Fit  ifite plaque UAY 131A ,umuturage akaba yabwiye abanyamakuru ko yabonye imodoka yizunguza cyane aho yari iparitse yajya kureba igituma yizunguza kandi iparitse arungurutsemo abona amaguru y’umugore ari hejuru yambaye inkweto ndende ahita ahamagara bagenzi nabo bahamagara polisi irabafata.

Uyu muherwe agendana uburangiti mu modoka ye bakaba bari bitwikiriye mu maso.

Uyu muherwe yajyanywe kuri polisi ariko abagore benshi bamubwiraga amagambo atari meza bamucyurira guta urugo rwe akajya mu ndaya.Bakiri kuri polisi abagabo bavugaga ko ntacyaha yakoze ko afite uburenganzira bwo gukorera icyo ashaka mu modoka ye abandi bakavuga ko gusambanira ku nzira ndetse mu modoka kumanywa bitesha icyubahiro .

Hari abandi bavuga ko abagore muri iyi minsi bakabije gutera abagabo babo imigongo aribyo bituma bajya gushaka indaya cyangwa bituma babaca inyuma nkuko ikinyamakuru Bukedde kibivuga.

Ukuriye ba maneko kuri polisi ya Kitebi Francis Kateega yavuze ko babuze icyaha bamushinja bakaba bagiye kumurekura.

Muhungu John Kampala

3,239 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.