umu amakuru-  Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku | Umusingi

COK  Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Please enter banners and links.

COK

 

Kuwa 8 Kanama 2016 Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza imikoranire basanganywe mu guteza imbere umutekano n’isuku.

Iyi mihigo yasinywe ku itariki ya 8 Kanama 2016 hagati y’ Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madamu  Mukaruliza Monique mu izina ry’inzego bayobora.

Uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali wari wanitabiriwe n’abayobozi b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tugize umujyi wa Kigali n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 35 yose igize umujyi wa Kigali.

COK

IGP Gasana K Emmanuel na Meya w’Umujyi wa Kigali  Mukaruliza na Rwamurangwa Meya wa Gasabo

Iyi mihigo izamara amezi 6, mu birebana n’u mutekano izibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha, inkongi z’umuriro, ubuzererezi, uburaya n’ubusabirizi, ubucuruzi bw’akajagari, urusaku, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwibanda ku gushyira amatara ahantu hahurira cyangwa hanyura abantu benshi, kunoza imikorere y’amarondo, gutangira amakuru ku gihe , kunoza imikorere ya komite zo kwicungira umutekano, gushyira ibikoresho bya ngombwa by’umutekano ahahurira abantu benshi, nka Kamera n’ibyuma bizimya imiriro( fire extinguishers) no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu rwego rw’isuku, izibanda ku isuku no kurengera ibidukikije, kunoza imicungire y’ibishingwe, kunoza isuku rusange n’iy’abantu ku giti cyabo, gukomeza gutera ubusitani aho butari no gufata neza ubuhari no gukangurira abantu kubahiriza inshingano zabo ku isuku n’umutekano.

 

Mu ijambo rye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique yavuze ko gusinya iyi mihigo ari igikorwa kigaragaza intambwe ikomeye y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho yavuze ati:”Intambwe tumaze gutera ntizasubire inyuma, twese duharanire kugira umujyi ufite isuku kandi utekanye, kandi umutekano niyo nkingi twubakiyeho kuko udahari iterambere ntiryashoboka.”

Yavuze kandi ko urwego rutazubahiriza ibyo bemeranyijwe ruzabibazwa, aho yagize ati:”Hashize ibyiciro 6 habaho imihigo nk’iyi, ariko iyi mihigo itandukanye n’iyayibanjirije kuko mbere barahigaga, bagahembwa bikarangirira aho, ariko ubu umurenge utazuzuza ibyo wahize uzabazwa impamvu.”

Yanasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiraho ingamba zihamye mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yagize ati:”U Rwanda muri rusange n’umujyi wa Kigali by’umwihariko rurihuta mu iterambere, biradusaba ingufu, ubufatanye n’ibyemezo bidasanzwe kugirango imihigo duhize igerweho cyane cyane ko isuku n’umutekano bigendana.”

 

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuzakora ibishoboka byose iyi mihigo ikajya mu bikorwa kandi ikazabyara umusaruro.

 

Gusa bamwe mu baturage banenze icyemezo gifatirwa ubucuruzi bwo mukajagari kuko abantu bafite ubukene baba bashaka iramuko dore ko n’ubushomeri aribwo butuma habaho ubucuruzi bw’akajagari.

Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa ucuruza atembereza ibyo acuruza wakwita umuzunguzayi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati”mbere yo kudufatira ibyemezo iyo babanza bakiga ku kibazo cy’ubukene dufite ndetse bakiga ku kibazo cy’ubushomeri tuzakora iki?tuzicwe n’inzara se?ubwo ndumva ari ukwemera tukajya gereza ntakundi kuko ubonye ibihumbi bitanu uranguramo akantu kuburyo wungukaho Magana atanu ukarya ubugari ukabaho”.

 

Gatera Stanley

3,289 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.