umu amakuru- Imaramatsiko ku bigarasha n’abahezanguni mu bambari ba Ingabire Victoire Umuhoza bakomeje kwandagaza, kugambanira no kubuza u Rwanda umudendezo ku mugane w’Uburayi | Umusingi

Imaramatsiko ku bigarasha n’abahezanguni mu bambari ba Ingabire Victoire Umuhoza bakomeje kwandagaza, kugambanira no kubuza u Rwanda umudendezo ku mugane w’Uburayi

Please enter banners and links.

Mu gihe U Rwanda rukomeje kwesa imihigo rukataza mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, ndetse no kuba indashyikirwa mu ruhando mpuzamahanga, hari inyangabirama zikomeje imigambi yo kurusubiza mu icuraburindi nk’iryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku isonga muri aba  banzi b’Igihugu  haza Ingabire Victoire Umuhoza, umuvugizi w’inkoramaraso z’abajenosideri witwikira Politiki agamije kugarura ingengabitekerezo ya Hutu Power.

Muri 2013, Ingabire Victoire Umuhoza yahanishijwe  igihano cy’imyaka 15 y’igifungo ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,  kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubutegetsi.

Nubwo yahawe  imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Nzeri 2018, Ingabire Victoire Umuhoza yinangiye umutima avunira ibiti mu matwi akomeza kwivuruguta mu bikorwa nsubirabyaha.

Finland

Paris

Brussels

Kuwa 19 Kamena 2025 Ingabire Victoire Umuhoza yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).  Ibyaha akurikiranyweho ni ugushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, Icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara ryo gusebya Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, akekwaho icyaha cyo gucura umugambi no kugirira nabi ubutegetsi n’icyo kwigaragambya.

Mu gihe ubutabera burimbanyije ndetse n’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rukazasubukurwa muri Nzeri 2025, ibigarasha, abajenosideri n’abahezanguni mu bambari ba  Ingabire Victoire Umuhoza bakomeje kwandagaza, kugambanira no kubuza u Rwanda umudendezo ku mugane w’Uburayi.

Inyinshi muri izi mburamukoro zibarizwa mu mitwe y’iterabwoba nk’impuzamashyaka y’abarwanya Leta y’u Rwanda FDU-INKINGI na  Rwanda National Congress (RNC), umutwe DALFA-UMURINZI wa Victoire Ingabire utemewe mu Rwanda na Fondation Victoire pour la paix yihisha inyuma, amashyirahamwe nka  Jambo ASBL ishyirahamwe ry’abana b’abajenosideri n’ ingirwashyirahamwe mpuzamahanga ry’abagore bashyigikira Demokarasi n’Amahoro (RIFDP), ibindi bigarasha n’imburamukoro zose ziyita impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu.

Intero y’aba bose ni imwe, bashyigikiye Ingabire Victoire Umuhoza, imigambi ye mibisha ku Rwanda no kwenyegeza ingengabitekerezo y’amacakubiri aho bagenda babundabunda mu burayi.

Nko kuwa 6 Nyakanga 2025, i Buruseli mu Bubirigi ahazwi nka Place du Luxembourg   imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Izi nyangabirama zarahateraniye zirisereranga ziharabika u Rwanda.

Ibi byakomeje ku wa 11 Nyakanga i Berlin mu gihugu cy’Ubudage, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  y’u Budage  ndetse n’imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Berlin.

Kuwa 17 Nyakanga 2025 abanzi b’U Rwanda bagaragaye bigaragambya mu Burayi bw’amajyaruguru i Helsinki muri Finland imbere y’Inteko Ishinga Amategeko  ya Finland.

Kuva Buruseli kugeza Paris, ibikorwa biharabika u Rwanda bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’abambari ba Ingabire Victoire Umuhoza basanzwe bamenyerewe barimo  Umuyobozi wa FDU-INKINGI, ku rwego rw’Isi Placide Kayumba, Straton Nduwayezu, Umuyobozi wa FDU Inkingi mu Bubiligi, Theophile Mpozembizi, Visi Perezida wa FDU-INKINGI, Pierre Celestin Rwalinda Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi, Gaspard Musabyimana Umunyamakuru kuri Radio Inkingi y’umutwe wa FDU-INKINGI, Marie Louise Gakwaya, umuhuzabikorwa w,umuryango Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP) na Ishimwe Norman Sinamenye, Perezida wa JAMBO ASBL.

Muri Finland, ibikorwa biharabika u Rwanda bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’abambari ba Ingabire Victoire bagaragara kenshi, ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bisebya, biharabika  n’ibigamike gusenya U Rwanda. Aba barimo abasanzwe bamenyerewe n’abandi ibyabo byavumbuwe.

Mu bagaragaye mu myigaragambyo ya Helsinki twavugamo nka:

Samuel Rukundo, uyu yasaritswe n’ingengabitekerezo ya Genocide kandi akataje mu mugambi mubisha wo guhekura U Rwanda. Rukundo Samuel niwe uhagarariye inyungu za DALFA-Umurinzi muri Finland. Agaragara mu icengezamatwara risebya u Rwanda, ryangisha Abanyarwanda ubuyobozi n’ingengabitekerezo yivangura igamije kongera koreka u Rwanda.

Uyu imigambi yose ya Nyirabuja Ingabire Victoire Umuhoza yarayimize kandi ayikurikiza nk’ivanjiri. Uyu yari umuforomo warangije muri Kigali Health Institute (KHI) nyumza aza kuba rwiyemezamirimo aho yahiriwe n’ubucuruzi n’ishoramari.  Business ye ya Hobe Guest House Ltd. yari iherereye I Gikondo iruhande rw’ahazwi nko ku Mushishito yaje kuyihindura indiri y’ibigarasha cyane ibyo muri DALFA-UMURINZI, ishyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza.

Harimo Prosper Karame ufite imikoranire ya hafi cyane na  Ingabire Victoire Umuhoza nk’umufatanyabikorwa n’umujyanama akaba kandi akorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDU-INKINGI n’abacengeza ingengabitekerezo ya Jenoside bo uri Jambo ASBL.

Ni umwe mu bakomeje gufatanya n’abagamije gusenya igihugu yirengagiza ibyo igihugu cyamugejejeho. Yahawe amahirwe yo kwiga muri Kaminuza y’U Rwanda ndetse asoza Kaminuza mu mahanga mu gihugu cy’ubwongereza. Yaje guhabwa imirimo itandukanye muri Ministeri y’Ubuzima/ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kuva muri 2016 kugeza arorongotaniye i Burayi akayoboka abasize bahekuye u Rwanda, akaba agaragara mu kwifatanya no gutagatifuza abanzi b’igihugu, kwibasira ubuyubozi bwacyo, gusebya ndetse no guharabika u Rwanda mu mahanga.

Hagaragaramo kandi Herman Rurakaza, umwe mu bacengezamatwara ba FDU-INKINGI ugaragara cyane mu kubiba urwango, gukwirakwiza ibihuha n’imigambi igamije kwangisha rubanda abayobozi no kugirira nabi ubutegetsi.

Rurakaza Herman we ntagitangaje kukuba ariwe wirirwa ushishikariza abayobye nkawe abangisha ubutegetsi bw’U Rwanda yitwaje politike kuko ubu noneho yabonye uruvugiro aho yagereye mu bihugu by’ Uburayi doreko akiri mu Rwanda yiyoberanyaga ariko yaje kuvumburwa  ahitamo gutorongera ahunga igihugu,

Rurakaza Herman nkumwe mubambari bakomeye ba Ingabire Victoire Umuhoza ubu akaba ari n’ umwe mu bategura inkubiri y’imyigaragambyo igenda izenguruka mu bihugu by’ Uburayi abinyujije muri rya shyaka ritifuriza abanyarwanda ineza rya FDU-INKINGI.

Naho uwitwa Gilbert Habinshuti nawe ni ruharwa mu kujujubya u Rwanda arwangisha amahanga, asebya abayobozi anacengeza ingengabitekerezo y’urwango. Byaje kuvumburwa ko ari mu gatsiko gakora ibijyanye n’ubutasi, ihererekanyamakuru n’icengezamatwara mu nyungu za Ingabire Victoire Umuhoza na Dalfa-Umurinzi. Ibi Akaba abimazemo igihe kirekire kuko nyuma yo kurongotana agahunga u Rwanda yakomeje gukorana n’abanzi b’igihugu mu karere k’ibiyaga bigari, za Zambia na Mozambike   aho yamaze igihe ashakira izi nyangabirama inkunga n’abayoboke.

Tuributsa aba bigize ba bangamwabo  ko ntawagambaniye U Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Abanyarwanda, tugomba guhora dufite ubushishozi no kumenya ko hari abantu bashaka kudusubiza inyuma. Twese hamwe, tuzatsinda umugambi wabo, kandi tuzakomeza kubaka u Rwanda rufite ubumwe, amahoro, n’iterambere.

Bamwe mu bavugwa muri iki nkuru barimo  Samuel Rukundo na Gilbert Habinshuti, Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza  impamvu bakora ibikorwa byo guharabika igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi mu mahanga niba ntabwoba bibateye ko nabo bashobora kuzabibazwa ariko banga kugira icyo babivugaho abandi nabo turagerageza kubavugisha umunsi byadukundiye tuzabagezaho ibyo bazatubwira.

1,386 total views, 1 views today

About author

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.