Indege ya Perezida w’U Burundi Ndayishimiye yaheze muri Espagne
— December 30, 2022
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi avuga ko Indege ya Perezida w’u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy’indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bikagaragara ko ifite uburwayi butahita bukira.
Mu 2016 nibwo u Burundi bwashyikirijwe iyi ndege iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zikorerwa. Byavugwaga ko yaguzwe miliyoni 8.5 z’amayero.
Iyi ndege nshya ishinzwe gutwara Perezida w’u Burundi, yaje isimbura Falcon 50 u Burundi bwahoranye, ikaza kugurishwa mu 2007.


Perezida w’u Burundi Ndayishimiye
Mu 2017, Guverinoma yaje kwemeza ko iyi ndege yakodeshwa abandi kuko yari irimo kwangirika, cyane ko muri icyo gihe, Perezida Pierre Nkurunziza nta ngendo yakoraga zijya hanze y’igihugu.
Nubwo imyaka ibaye itandatu u Burundi bubonye indege nshya ya Perezida, nayo imaze igihe idakora kubera ibibazo yagize.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba koko iyo ndege yarakodeshejwe cyangwa yaragurishijwe, amafaranga ikodeshwa n’uyikodesha. Yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Ndayishimiye yagize ati “Aho kugira ngo indege ikomeze kuba ihagaze ku kibuga cy’indege igategereza ko Perezida azafata urugendo, indege iyo igiye, hari ibilometero isabwa ikabanza gukoreshwa, ibe yicaye hari amasaha imara igasabwa gukoreshwa. Wahitamo kuyikoresha rero yakoze.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko bajya gufata umwanzuro wo kuyitanga ngo ikoreshwe no mu bindi bikorwa byo gutwara abantu, bashakaga ko ibyara inyungu aho kwicara ubusa.
Ndayishimiye yavuze ko mu gihe bari bagiye gutangira kuyibyaza umusaruro, aribwo basanze ifite ikibazo bakajya kuyikoresha muri Espagne.
Ati “Basanze ifite ikibazo, ugiye i Madrid n’ubu uyisangayo. Icyo kibazo rero ntibaragikemura, nabwiye uyoboye ishyirahamwe ry’indege kugira ngo ajye kuvugana na sosiyete twari twayishinze, kugira ngo bakore ibishoboka byose isubire ku murongo.”
Yakomeje agira ati “Bavugaga ko bayisuzumye yajya gukorerwa mu Bwongereza, ntiragenda iracyari i Madrid, rero nibyo turimo ngo turebe ko yakongera gukora. Dusanze ari ngombwa kuyigurisha tugashaka indi, bizaturuka ku nama tuzahabwa n’inararibonye.”
Nubwo nta ndege ubu afite, Ndayishimiye yavuze ko inshuti z’u Burundi zibatiza iyo afite urugendo.
Ati “Umuntu agirwa n’undi. Ntimugire ubwoba, hari igihe kizagera tugire n’indege eshanu. U Burundi bukomeje gutera imbere cyane.”
Mu ngendo Perezida Ndayishimiye akora muri iyi minsi, yifashisha indege z’ibihugu byo mu Karere, nka Uganda Airlines na Ethiopian Airlines.
2,848 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply