umu amakuru-  Yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 4 muri ULK bicyekwa ko yari atwite ndetse yanduye SIDA | Umusingi

Umukobwa  Yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 4 muri ULK bicyekwa ko yari atwite ndetse yanduye SIDA

Please enter banners and links.

Umukobwa

 

Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo hasakaye inkuru y’umukobwa bikekwa ko yiyahuye asimbutse mu igorofa ya kane muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ashiramo umwuka.

Ubwo byose byabaga, nta cyangombwa na kimwe bamusanganye, gusa nyuma byaje kumenyekana ko yitwa Irabaruta Sandrine ukomoka mu Kagali ka Rwampara, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ndetse yari umunyeshuri muri iyo Kaminuza mu mwaka wa Kabiri w’Ubumenyi mu bijyanye na Mudasobwa, Computer Sciences.

Umukobwa

ulk_ok-2

Amakuru atangwa na bamwe mu biga muri ULK, avuga ko Irabaruta yaba yari atwite, ndetse umuhungu wamuteye inda akaba yaramwanduje virusi itera SIDA nyuma akamwigarika, ku buryo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura.

Kugeza ubu ntacyo polisi iratangaza ku isuzuma ry’abaganga ku cyaba cyagaragaye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye abanyamakuru bamubajije  ati “ turacyari mu iperereza nta kintu turabona, ibyo kuba atwite ni ibivugwa n’abantu.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda “Kwiyahura” ntibihanirwa, ariko ingingo ya 147 ivuga ko “umuntu wese woshya undi kwiyahura; ufasha undi kwiyahura; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba kigikora ubucumbuzi kuri iyi nkuru kuko havugwa byinshi ndetse na ULK ikaba yarananiwe guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru kugirango basobanure urupfu ruvugwa muri Kaminuza yabo.

Ikinyamakuru Umusingi cyarashakisha ko cyamenya ababyeyi b’uyu mukobwa wiyahuye kugirango kiganire nabo cyumve ibyo batekereza ku rupfu rw’umukobwa wabo.

Ubwanditsi

 

4,838 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.