ITOHOZA:Barasaba ko Mukanoheli Amina uba mu Bufaransa mu barwanya Leta y’u Rwanda areka kubateza ibibazo
— June 20, 2021
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Ikinyamakuru Umusingi avuga ko uwitwa Mukanoheli uvuka I Kibungo muri Sake ubu uba mu gihugu cy’u Bufaransa aho ari mu barwanya Leta y’u Rwanda hari abantu batandukanye yateje ibibazo ndetse bamwe bagafungwa bazira kwanga kwifatanya nawe.
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bavuga ko uyu mugore w’abana 4 yabaye umurakare kubera ko se umubyara Matabaro Yohani yafunzwe azira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu baduhaye amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twe kuki ashaka ko dufatanya nawe kandi twe nta kibazo dufitanye na Leta?akora uko ashoboye uwanze gukorana nawe akamuteza ibibazo kuko hari nabo tuzi bafunzwe ari we ubiri inyuma”.
Undi nawe yagize ati “twe ubu tuba dufite impungenge kuko tumaze kubona abo uriya mugore yafungishije ababeshyera mu bihugu batuyemo avuga ko ari bamaneko bityo tukaba dusaba ko akora ibyo ashaka ariko areke abantu bikorere gahunda zabo ariko atababeshyeye kubateza ibibazo”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo abantu batandukanye bavuga kuri Mukanoheli Amina cyashatse kumubaza ibimuvugwaho niba hari icyo abiziho no kugira icyo abivugaho maze atwandikira kuri whatsapp avuga ati “Oya ntacyo mbiziho barambeshyera uzababaze neza murakoze”.

Mukanoheli Amina

Inzu yubakiye iwabo

Twashatse kumubaza icyo bamubeshyera niba ari uko bavuga ko ari mu barwanya Leta y’u Rwanda cyangwa ari uko ateza abantu ibibazo iyo banze kumushyigikira maze arongera ati uzababaze bagusobanurire neza ,nuko nakubwiye ntakindi ndenzaho.
Muri macye imvugo yadusubijemo ugerageje kuyisesengura igaragaza ko ibimuvugwaho bishobora kuba ari ukuri kuko iyo bitaba ukuri aba yagerageje kudusobanurira ko bamubeshyera akaduha wenda n’ibimenyetso by’abantu aziranye nabo ati mwababaza ariko kuvuga ngo nibyo navuze nta kindi narenzaho,ngirango harimo nagasuzuguro.
Aba bantu bagira inama ko ibintu byo kurwanya Leta y’u Rwanda yabireka akabivamo kuko hari ababigerageje ntibyabahira aho bavuga ko akwiye kureba ibirimo kuba kuri Rusesabagina cyangwa n’abandi bari mu Nkiko baburana ku byaha byo kurwanya ubutegetsi .
Hari abavuze ko natareka ibibazo byoguteza bagenzi be ibibazo nkuko babivuze hejuru ko bizarangira nawe umuryango we uwuteje ibibazo bikomeye kandi bari bibereyeho neza.
4,991 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply