umu amakuru- Byakomeye muri ADEPR ,Bamwe mu bashumba bishinganishije muri RIB bavuga ko Komite nyobozi ibashyiraho iterabwoba ikoresheje umunyamategek | Umusingi

Byakomeye muri ADEPR ,Bamwe mu bashumba bishinganishije muri RIB bavuga ko Komite nyobozi ibashyiraho iterabwoba ikoresheje umunyamategek

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 abandi bakristo muri ADEPR bongeye gutangariza Ikinyamakuru Umusingi amakuru ko hari Abashumba bahagaritswe muri ADEPR bazira ko bavuga ibitagenda ndetse hakaba hari abandi bishinganishije muri RIB nkuko baduhaye ibaruwa banditse bishinganisha ndetse bavugamo umunyamategeko wa ADEPR.

Mu maruwa Ikinyamakuru Umusingi gifite hari ihagarika byagateganyo Umushumba Ntibarikure Jean de Dieu wo muri ADEPR Rushagara azira kurwanya ubuyobozi bw’Itorero aho mu ibaruwa bavuga ko ibindi azabimenyeshwa amaze kwandika ibaruwa yisobanura ,Iyi baruwa uyisesenguye ukaba wasanga yaranditswe nta makuru afatika bafite bisa nkaho babwiwe ko Ntibarikure arwanya ubuyobozi bagahita bamwandikira batabanje gusesengura.

Indi baruwa nayo Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi n’iyabavugabutumwa muri ADEPR n’Abapasteur bandikiye Minisitiri muri Peresidance bamutakambira bamusaba ikurwaho rya Komite nyobozi ya ADEPR yashyizweho na RGB ikurwaho .

Indi baruwa nayo dufiteho kopi n’iya Pasiteri Nkinamubahizi Noel wo muri ADEPR Paruwase ya Vunga yandikiye Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyabihu aho yanditse yishinganisha avuga ko bari guterwa ubwoba na Komite iyoboye ADEPR n’umunyamategeko wa ADEPR .

Twashatse kubaza Nkinamubahizi Jean de Dieu niba koko Hakizimana Aron avuga yaramubwiye ko yatumwe na Me Cyprien Nsabimana ariko Telephone ye itanyuramo ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa ariko nabwo bwanga kugenda ariko turaza gukomeza gukurikirana tumenya icyo avuga niba koko afite ibimenyetso birenze ku ibaruwa yanditse,

Me Cyprien Nsabimana uvugwa mu ibaruwa

N’ubwo atashyizemo amazina ye ariko muri iyo baruwa harimo nimero za Telephone z’umunyamategeko wa ADEPR twashoboye kumenya witwa Cyprien Nsabimana.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uyu Munyamategeko wa ADEPR Me Nsabimana Cyprien ibivugwa muri iyi baruwa avuga ko atayizi ariko nyuma yaje kuyitwoherereza kuri whatsapp atubaza niba ariyo tuvuga tumubwira ko ariyo maze avuga ko nta muntu aravugana nawe witwa gutyo ndetse atanamuzi.

Nsabimana Cyprien yagize ati “Avocat ni independent mukazi akora kd ninako biri kuri legal services mpa ADEPR.

So nta muyobozi ushobora ku nkoresha mu buryo budahuye ni inshingano zange zikubiye mu masezerano twagiranye. Niba Hari abandeze, sintekereza ko ari ukuri”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR tumwandikira kuri whatsapp ye tumubaza ibijyanye n’iterabwoba rivugwa mu ibaruwa arasoma aricecekera.

Kuki ibibazo bivugwa muri ADEPR bivugwa ariko inzego zikicecekera aho kubikemura hakiri kare kuko Komite zose zavuyeho ibibazo byaravugwaga mu itangazamakuru ariko inzego zikabyirengagiza zikazaza kubikemura ari uko byakomeye.

Umwe mu batangarije Ikinyamakuru Umusingi aya makuru utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “Ubu se tuvuge ko RGB itazi ibibazo dufite?ubu se tuvuge ko itaziko ibyo yakoze binyuranije n’amategeko?twicare gusa duceceke se?kuki idashaka gukemura ibibazo hakiri kare nkuko yafashe umwanya wo gushyiraho komite iriho yagakurikiranye ikamenya niba koko ibyo ikora bishimwa nabo bakorera baba batabyishimiye bakareba uburyo bakemura ibibazo naho ubundi bakije umuriro kandi uko batinda gukemura ibibazo niko umuriro wiyongera”.

Gusa haribazwa ibibazo byo muri ADEPR bizakemurwa na nde ko ubuyobozi bugiyeho bwose budakora ibyo Abakristo bashaka ahubwo bakirore ibyabo?nk’ubu iyi komite yashyizweho na RGB yaje isenya ibyari byarubatswe bakuraho zimwe mu ma Paruwase ,ibintu byagawe n’abenshi uretse n’ibyo bashyizweho mu buryo butubahirije amategeko none hajemo iterabwoba bashinja umunyamategeko biravuzwe ariko inzego ziricecekeye.

1,973 total views, 13 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. kalisa May 20, 2021 at 2:15 pm

    Ariko iki gisambo ngo n’umunyamategeko w’adepr cyo mubyukuri cyo kircyakoramo iki mbabwize ukuri ko mugihe kikibarimo kizahora kibateza ibibazo
    mwebwe iyo mureba mubona kimaze iki? uretse kwiba itorero
    turasaba konacyo baza cyirukana muriri torero kuko ni cyo cyateje ibibazo ku ngo ya Karuranga na karangwa ibwo cyirirwaga gicura imigami mibisha ngo kirabigira amategeko kandi amategeko yacyo aracyemengwa
    namwe muzabwire urubanza cyigeze gitsinda kuva cyaza mw’itorero.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.