Dr. Kayumba Christopher uherutse gufungurwa yashinze Ishyaka
— March 16, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 16 Werurwe 2021 nibwo Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda uherutse gufungurwa muri gereza ya Mageragere yashinze ishyaka yise Rwandese Platform for Democracy (RPD), akaba yizera ko rizatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rugendera kuri Demokarasi kandi rufite iterambere rirambye.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 16 Werurwe, Dr Kayumba yavuze ko abagize uru rubuga rwa politiki baturuka mu nzego zitandukanye nubwo bataratangazwa, ubuyobozi bwarwo nabwo bukazashyirwa ahabona mu bihe biri imbere.
Yarondoye ibibazo yabonye mu gihugu birimo n’ibyagaragajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 nk’impamvu zatumye ashinga iri shyaka.
Yakomeje ati “Icyerekezo cyacu ni ukubaka u Rwanda rushyize hamwe, rw’ubworoherane, rutekanye, rufite amahoro, rukora kandi ruteye imbere, kimwe na Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange.”
Ntabwo kugeza ubu RPD irandikwa nk’umutwe wa politiki wemewe mu Rwanda.

Dr Kayumba yabwiye ibinyamakuru ati “Ibyo kwiyandikisha bizatangira nyuma, biri muri gahunda.”
Dr Kayumba asanzwe ari umunyamakuru ubimazemo igihe mu Rwanda akaba yaratangije Ikinyamakuru The Chronicles.
Ni igikorwa atangaje nyuma y’igihe avuze ko hari imishinga yize ubwo yari afunzwe guhera mu Ukuboza 2019 kugeza mu Ukuboza 2020.
Icyo gihe yafashwe ashinjwa gusindira mu ruhame no guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, aza guhamwa n’icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege akatirwa gufungwa umwaka umwe.
Ubwo yafungurwaga yavuze ko yajuririye icyaha yahamijwe n’igihano yahawe, akomeza guhamya ko yafunzwe arengana.
3,409 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply