Inkuru zidatangarizwa ku butaka bw’u Rwanda n’ibyo Idamange yavuze byose Umunyamakuru Agnes arabivuze(Video)
— February 27, 2021
Please enter banners and links.

Umunyamakuru akaba umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo na Umurabyo TV yaganiriye na Umusingi TV maze avuga ku bibazo biri mu itangazamakuru ndetse avuga uko yumva ibyo Idamange yavuze bikamuviramo gufungwa.
Umunyamakuru akaba Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agnes avuga ko impamvu itangazamakuru mu Rwanda ridatera imbere ari uko hari inkuru zidatangarizwa ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’abarishinzwe kuriteza imbere bacungana n’imishahara yabo gusa.
Nkuko muri bukurikirane ikiganiro kiryoshye twagiranye nawe avuga ko bank zidashobora kuguriza ibinyamakuru kugirango bikore byiteze imbere n’ababikorera ndetse n’abanyamakuru benshi bakaba barahunze igihugu abandi benshi barafungwa bigatuma abinjira mu itangazamakuru batinya gukora inkuru zivuga ibitagenda mu Rwanda.


Uyu mugore w’imyaka 46 ya mavuko dutangira ikiganiro yabanje kuvuga ko mu itangazamakuru umunyamakuru ashobora gukora agatera imbere n’ubwo abanyamakuru bigenga badahembwa ariko ageze aho yemera ko abanyamakuru babayeho nabi ndetse badashobora kwiteza imbere nkuko mu yindi myuga bakora bakiteza imbere ndetse bagakorana na bank ariko hakibazwa impamvu bank zitaguriza ibitangazamakuru amafaranga n’iyihe?.
Tuvuye ku kibazo cy’itangazamakuru twashatse kumubaza ku kibazo cy’umugore witwa Idamange wari umaze iminsi avugwa hirya no hino mu Rwanda kubera ibyo yavugiraga kuri Youtube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda maze avuga ko ibyo Idamange yavuze biteye ubwoba kuko ngo ibyo yavuze mu Rwanda bamenyereye ko bivugwa n’abantu bataba mu Rwanda.
Idamange ubu akaba afunzwe azira ibyaha bitandukanye birimo kwigumura kuri Leta n’ibindi bigera kuri 4 byose.
3,882 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply