umu amakuru- Minisitiri Businge yemeye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina mu Rwanda (Video) | Umusingi

Minisitiri Businge yemeye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina mu Rwanda (Video)

Please enter banners and links.

Mu gihe Rusesabagina Paul ari mu Nkiko z’u Rwanda aburana ibyaha ashinjwa birimo iterabwoba n’ibindi bitandukanye kuri uyu munsi tariki 26 Gashyantare 2021 Minisitiri w’Ubutabera Johnston Businge yatangarije igitangazamakuru mpuzamahanga Aljazeera ko Leta y’u Rwanda ariyo yishyuye indege yazanye Rusesabagina Paul mu Rwanda.

Urubanza rwa Rusesabagina ruvugwaho byinshi bitarasobanuka uburyo yageze mu Rwanda aribyo byatumye ibitangazamakuru bikomeye nka CNN na Aljazeera ndetse na Leta ya Amerika zinjira muri iki kibazo cya Rusesabagina kumenya ukuri.

Umunyamakuru Kark Lamont Hill mu kiganiro Upfront yabajije Minisitiri Businge uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ati indege yamuzanye yishyuwe na nde maze ati “Leta yarishyuye”.

Minisitiri Businge yakomeje avuga ko hari umuntu atavuze amazina ye ariko uwo muntu witwa Niyomwungeri Constantin wo mu gihugu cy’u Burundi wari umaze igihe abafasha mu iperereza nkuko Minisitiri Businge yabivuze.

Rusesabagina Paul

Abayobozi batandukanye ndetse na Perezida Kagame akaba yarabajijwe kuri iki kibazo akavuga ko Rusesabagina ashobora kuba yarizanye ariko Minisitiri ubwo yemeye ko Leta y’u Rwanda ariyo yishyuye indege yazanye Rusesabagina bikaba bishobora kugira icyo bihindura ku iburanisha rya Rusesabagina.

Abantu barebye iki kiganiro Minisitiri Businge yagiranye na Aljazeera basigaye bibaza Niyomwungeri Constantin yaba yarahembwe amafaranga angahe ,abandi bati nayo araza kumenyekana.

Rusesabagina Paul avuga ko atari umunyarwanda ndetse akwiye kujya kuburanira mu gihugu cy’Ububiligi afite ubwene gihugu ariko Inkiko zo mu Rwanda zikavuga ko zifite uburenganzira bwo kumuburanisha kuko ibyaha ashinjwa byakorewe ku butaka bwo mu Rwanda kandi ko ari umunyarwanda.

Mu iburanisha riheruka Rusesabagina yashinjwe na Calixte Sankara bahuriye mu rubanza rumwe n’abandi batandukanye baregwa byaha bimwe ariko Sankara akaba yaravuze ati ndatangaye cyane kumva Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda none yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda atari umunyarwanda?.

Ku itari 31 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina Paul uzwi kuri film yitwa Hotel Rwanda RIB yatangaje ko ari mu maboko yayo bitangaza benshi uburyo yafashwe.

3,256 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.