umu amakuru-  Umugabo wanjye yarankubitaga akavuga nabi ariko namuboneye umuti | Umusingi

Umugabo1  Umugabo wanjye yarankubitaga akavuga nabi ariko namuboneye umuti

Please enter banners and links.

Umugabo1

 

Iyo wizeye Inama urayisaba ikakumva kuko numvaga urugo runaniye ,nagariye n’inshuti inyinshi zaranshukaga bakangira inama yo kureka umugabo wanjye uretse umwe wenyine niwe wangiriye inama nziza.

Umugabo wanjye ndamukunda ariko yagiraga ikibazo cyo kumbwira nabi nkababara ndetse yarankubitaga ku buryo nageze aho numva ngiye gutandukana nawe ariko mu gihe nari nkibitekereza hari umushuti wanjye wansuye turaganira kumara nka masaha 6 yose ariko yangiriye inama nziza .

Njye nitwa Nadia ntuye mu mujyi wa Kigali ariko nashakaga ko ubutumwa bwanjye bugera kuri benshi kuko hashobora kuba hari abandi bafite ibibazo bikomeye no kurusha ibyo nari mfite ariko gusa burya iyo wihebye biba byakurangiranye.

Umugabo1

Icyo ukora ni ukubanza ukikuramo gusuzugura umugabo wawe ,ikindi noneho ugahora uharanira gushaka umuti wo gukemura ibyo wumva bikubangamiye nibwo utsinda urugamba uba uriho.

Uwo mushuti wanjye yitwa Sandra ariko ni ukuri yaramfashije urugo rwanjye rwari rugiye gusenyuka ariko ubu niba uzi urugo rumeze niza ni urugo rwanjye n’umugabo wanjye.

Yarambwiye ati kubaka ni ukwihanganira ibigeragezo kuko iyo ukimara gushaka uhura nabyo byinshi ariko iyo uhanganye nabyo mu bwenge birashira ukamera neza cyane.

Yarambwiye ati uzashake amafaranga umugabo wawe ujye umugurira utuntu uzi akunda hanyuma nataha umwakire neza umusuhuze ,umusekere ,umwegere muganire mukorakora mu mu mutwe ,umuhe amazi akarabe ,umusasire aryame neza uwo mugabo nubona bimunaniye uzamenye ko afite ikibazo mu buzima bwe.

Papa yari yambwiye ngo niba mbona byanze nzigarukire mu rugo ariko nk’ibaza ukuntu nzajya kwicara mu rugo nkasiga abana banjye 2 nkumva biragoye.

Umugabo

Mama yarambwiraga ngo ni hangane bizashira nawe akambaza ibyo ntakorera umugabo akambwira njye ngerageza mutekere ibiryo byiza akunda ariko ibyo narabikoraga bikaba ubusa.

Natangiye kujya numva umugabo wanjye aje nkajya kumutegera ku gipangu nkamusuhuza nkamutwaza ibyo yabaga afite .

Twageraga mu nzu nkamuzanira kamambili agakuramo inkweto nkaba mujyaniye amazi muri dushe ,yavayo nkamuha amavuta akisiga tukajya kwicara muri Salon tukaganira ,nkamwicara uruhande tukaganira mukoraho mu mutwe nahandi nkabona nta kibazo abigizeho ,ubwo ntiyabonaga uko atongana.

Nanyuzagamo nkamugurira imyambaro cyane cyane amashati meza yakwambara akaberwa nkamubwira ngo waberewe cyane uyu munsi barakuntwara agaseka ,buhoro buhoro mbona umugabo ndamufatishije icyumweru cya mbere kirangira tudatonganye ntagira kuvuga nti noneho aho azatonganira sinzamukira.

Icyakabiri nacyo kirarangira ntangira guhamagara mushuti wanjye Sandra ndamubwira nti ubanza umuti wawe warakoze ,nti tumaze ibyumweru 2 byose nta uratongana n’undi.Mu byukuri niyo twaryamaga twajyaga kubikora bikanga kubera ko mu mutwe habaga hamaze kwangirika twakoroganye.

Ubwo nagiye kubona nkabona umugabo wanjye aramamagaye ngo musange mu mujyi akambwira ngo agiye kungurira imyenda yo kwambara akayingurira myiza nkataha nishimye.

Urumva iyo umugabo atangiye kukwitaho biguha imbaraga zo gukora buri kimwe kugirango mukomereze muri uwo mwuka wo kudatongana.

Nambaraga neza abaturanyi n’inshuti zanjye bakambwira ngo nambaye neza ,abandi bati sha umugabo wawe aragukunda bagatangira kwifuza ko n’abagabo babo babakorera ibyo ankorera.

Ubwo aho najyaga hose kubera ko buri kimwe nabaga ngifite ,nahoraga buri kanya ntekereza umugabo wanjye urukundo rwacu rwarazamutse ku buryo no mu buriri byagendaga neza amakorosi yose twayanyuragamo neza rwose.

Abagore nasanze rimwe na rimwe ari twe dutuma abagabo baduca inyuma cyangwa bakaduta kuko iyo atangiye gutongana ujye umenya ko hari ibyo ukora bitamushimisha .

Abagabo n’abana beza ,iyo washoboye kumwiga ukamenya ibyo yanga n’ibyo akunda uba umufashe amaraso ntaho yajya ariko iyo atonganye nawe ugatongana urugo rurasenyuka .

Abari busome iyi nkuru nzi neza ko iri bubafashe kumenya uburyo wacyemura ikibazo uramutse uhuye nacyo kandi inama mbagira mwirinde kugendera mu kigari kirasenya kuko bari bansenkeye birangiye.

Mujye mwihangana muvunike kuko ibyiza kubigeraho biravuna ,ubu nzi ko byamvunnye ariko ubu rwose aturuka hanze akaza ampobera yishimye cyane ukabona ko nta kibazo afite.

Noella

4,512 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.