umu amakuru- Bimwe ibyangombwa by’ubuzima gatozi Bya Sindika bazira kwandikira Perezida Kagame birakaza Minisitiri | Umusingi

Bimwe ibyangombwa by’ubuzima gatozi Bya Sindika bazira kwandikira Perezida Kagame birakaza Minisitiri

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kivugira abaturage kikaba kimaze iminsi gikurikirana akarengane Sendika SYNATRAEL yakorewe ikimwa ibyangombwa by’ubuzima gatozi bazira kwandikira Perezida Kagame Paul .

Perezida wa Sendika SYNATRAEL witwa Ngendambizi Emmanuel aganira n’Ikinyamakuru Umusingi tariki 12 Gashyantare 2021 yagize ati “Turabasaba ko mudukorera ubuvugizi kuko hashize igihe dusaba ubuzima gatozi ariko twarabwimwe kandi hari andi masendika yabihawe nyuma yacu kandi ibyo twasabwe byose twarabikoze ariko kugeza uyu munsi ntiturahabwa ubuzima gatozi ahubwo twumvise ko ibaruwa twandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo twareze Minisitiri wa MIFOTRA Rwanyindo Fanfan aribyo tuzira”.

Amakuru twamenye ni uko Minisitiri Rwanyindo Fanfan akoresha Perezida wa COTRAF Rwanda Eric Nzabandora kuko ubwo SYNATRAEL bafataga icyemezo cyo kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma y’imyaka myinshi  basiragizwa barimwe icyangombwa cy’ubuzima gatozi , uyu Nzabandora Eric yahamagaye Perezida wa SYNATRAEL Ngendambizi Emmanuel aramubwira ati iyo baruwa mugiye kwandikira Perezida ibizababaho uzabyirengera nakugira inama yo kuyireka.

Ibi Eric yavuze byahuriranye ni uko umunyamabanga wa Ngendambizi Emmanuel yari yamubwiye ko atasinya kuri urwo rwandiko bandikiye Perezida Kagame ko adakeneye kwica CV ye .

Bamwe muri SYNATRAEL baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bakadusaba kudatangaza amazina yabo umwe muri yagize ati kwandikira Perezida Kagame ni icyaha tubimenye?kuko twumvise bavuga ko ibaruwa twanditse Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Fanfan ngo byamurakaje ngo twamureze kwa Perezida Kagame ariko urwandiko twanditse ntabwo ruvuga kurega ahubwo rwavugaga kurenganurwa rikandikwa nkuko amategeko abiteganya.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo muri MIFOTRA

Perezida wa COTRAF Rwanda Nzabandora Eric

Amafoto ya Nzabandora Eric bavuga ko yari aje gufunga biro ya SYNATRAEL

 

Ibaruwa ivugwa yandikiwe Perezida Kagame

 

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva akarengane ka SYNATRAEL kwimwa ibyangombwa by’ubuzima gatozi kubera urwandiko bandikiye Perezida Kagame twashatse kumenya icyo Minisitiri Rwanyindo Fanfan abivugaho tugerageza kumwandikira kuri whatsapp ye arasoma ariko ntiagira icyo asubiza tukaba twibaza umuyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri udashaka gutanga amakuru cyangwa ni uko yumvaga ikibazo cyamenyekanye ashobora kubibazwa ariko wenda azagera igihe agire icyo abivugaho dore ko hari n’itegeko rihana abayobozi badatanga amakuru.

Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza Perezida wa COTRAF Rwanda Nzabandora Eric ku bimuvugwaho gukoreshwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Fanfan atubwira ko twazamubaza ejo saa tanu za mugitondo kuko twamubajije ari ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021 atubwira kumubaza uyu munsi ku wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ariko twamuhamagaye yanga kutwitaba.

Uyu Eric Nzabandora amafoto agaragaza aza gufunga biro ya SYNATRAEL ndetse bakabishingiraho no kuba yaravuze ko urwandiko bandikiye Perezida Kagame ingaruka zabyo Perezida wa SYNATRAEL azazirengera bakaba bavuga ko akoreshwa na Minisitiri mu gusenya iyo sendika.

Perezida wa SYNATRAEL Ngendambizi Emmanuel

Bamwe mu banyamuryango ba SYNATRAEL barangije inama

Umwe mu banyamuryango ba SYNATRAEL nkuko twabivuze badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga kubera umutekano wabo yagize ati “Turasaba ko baduha icyangombwa kuko ibisabwa byose twarabikoze inzandiko nyinshi twazibahaye uko twandikiranaga na Minisiteri ubu koko turazira iki?”.

SYNATRAEL ikaba ari sendika y’abakora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ,ubu kubera ibibazo byo kwimwa ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda kandi andi masendika akaba yarabibonye ndetse yarasabye nyuma y’iyi ikaba yaracitsemo ibice bibiri nkuko mu nkuru izakurikira iyi byose tuzabibereka.

Gatera Stanley

10,332 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.