Uganda yasubije U Rwanda abandi baturage barwo 7 bisa nkaho ibibazo by’Ibihugu byombi bitarakemuka
— February 3, 2021
Please enter banners and links.

Amakuru yatangajwe ni uko Abayobozi ba Uganda bashinzwe abinjira n’abasohoka, abo mu nzego z’umutekano n’abo mu nzego z’ibanze basubije u Rwanda abaturage barwo barindwi bari bamaze igihe bafungiwe yo.
Bari barafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda zibakurikiranyeho ubutasi.
Abasubije inzego z’abinjira n’abasohoka z’u Rwanda ni barindwi barimo n’uruhinja rw’amezi 12 rwitwa Uwisanyu Kirabu Ester.
Abandi bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ni Hakuzimana w’imyaka 40 y’amavuko, Ngoga Nzamukosha Diane w’imyaka 36, Ndagijimana Augustin w’imyaka 44, Semahoro Kado w’imyaka 27, Nzeyimana Fidele w’imyaka 27 na Uwayisaba Angelique w’imyaka 24 wari ufite rwa ruhinja rw’umwaka umwe twavuze haruguru.
Bakigera ku mupaka bapimwe icyorezo COVID-19 basanga ni bazima.



Inzego z’u Rwanda zabakiriye zivuga ko Ngoga Nzamukosha Diane agaragaza ibimenyetso by’uko yakorewe iyicarubozo, akaba yagiye kwitabwaho n’abavuzi.
U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko Uganda igomba kurekura abaturage barwo ifunze mu buryo budakurikije amategeko ndetse rukavuga ko habaye hari abo Uganda ifiteho ibimenyetso by’uko baje kuyineka yabageza mu nkiko.
Uganda nayo yashinje u Rwanda ko rushaka kuyihungabanyiriza umutekano.
Inama zahuje inzego z’ibihugu byombi zafashe imyanzuro mu bihe bitandukanye ariko kugeza ubu intambwe yatewe kugira ngo yose ishyirwe mu bikorwa iracyari nto.
Hagiye haba ibiganiro bihuza ibihugu byombi biza guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19 ariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba yaravuze ku mutekano uko uhagaze mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira avuga ko bitaragenda neza hagati y’Ibihugu byombi n’ubwo atavuze izina Uganda ariko yavuze ku bihugu bituranye n’u Rwanda muri rusange.
3,226 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply