umu amakuru- Umuhanzi The Ben yateje kutumvikana hagati y’abahanzikazi babiri bo muri Uganda Rema na Fille kubera indirimbo nshya bose bavugwamo | Umusingi

Umuhanzi The Ben yateje kutumvikana hagati y’abahanzikazi babiri bo muri Uganda Rema na Fille kubera indirimbo nshya bose bavugwamo

Please enter banners and links.

Umuhanzi The Ben Mugisha aherutse gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Rema Namakula uyu akaba yarahoze ari umugore wa Eddy Kenzo.

The Ben aherutse gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Uganda witwa Rema indirimbo yitwa This is love ariko amakuru aturuka muri Uganda avuga ko The Ben iyo ndirimbo yari yayikoranye n’undi muhanzikazi witwa Fille w’umunyarwandakazi uba muri Uganda.

Amakuru avuga ko The Ben amaze gukora indirimbo na Fille Mutoni hari abantu bamugiriye inama ko agomba gukorana n’umuhanzi ukomeye ufite izina muri Uganda kuko umugambi wa The Ben ashaka isoko ry’umuziki we muri Uganda bitya ashaka umuhanzi Reme bakorana indirimbo bituma Fille arakarira Rema.

Amakuru avuga ko ubu Fille na Rema barebana ayingwe nkuko bivugwa aho Fille ashinja Rema kumwibira indirimbo mu gihe Rema avuga ko yahawe akazi atari ku kanga.

Impamvu Fille byamubabaje cyane ngo ni uko muri iyo ndirimbo yari yakoranye na The Ben hari harimo akayabo k’amafaranga ku buryo konte ye ya bank ngo yari kubyibuha birangira ibyo bifaranga Rema ariwe ubyitwariye.

Rema na Fille ubu batakivugana

Rema na The Ben

Fille Mutoni

Indirimbo This is love The Ben yari yayikoranye na Fille yarangiye iri hafi gusohoka nibwo The Ben yahise agirwa inama gushaka undi muhanzi ukomeye bityo aba arayiretse ariko bafata amwe mu magambo bakoranye na Fille barayakoresha bahinduramo bicye byakomeje kurakaza Fille ku buryo yanditse ku mbugankoranya mbaga abwira Rema ko yamwibye indirimbo.

Umuhanzi The Ben amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru ko ari mu rukundo na Pamela umukobwa mwiza cyane uteye neza wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda akaba yongeye kuvugwa ko yateje kutumvikana abahanzikazi bo muri Uganda uwitwa Rema na Fille Mutoni.

Noella

3,552 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.