umu amakuru- Uganda abantu 26 baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Albert | Umusingi

Uganda abantu 26 baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Albert

Please enter banners and links.

Abantu 26 nibo baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Albert gitandukanya Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bitewe n’umuhengeri.

Ubu bwato bwarohamye nyuma y’umuhengeri wabaye mwinshi mu kiyaga, aho ubwato bwibiye hasi ku musenyi nk’uko umuyobozi w’ingabo zikorera mu mazi muri ako gace Ashraf Oromo, yabitangaje.

Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga mirongo itanu, muri bo hapfuye 26 naho 21 babasha gutabarwa, mu gihe abandi bataraboneka.

Mu bari bari muri ubu bwato harimo abanye-Congo n’abagande. Umusirikari ubungabunga umutekano wo mu mazi, Samuel Onyango, yavuze ko impanuka yo mu mazi akenshi ziterwa no kutubahiriza ingamba z’umutekano ndetse n’ihindagurika ry’ikirere.

Ikiyaga cya Albert ni icya Karindwi muri Afurika mu bunini, kikaba gihurirwaho na Uganda na DR Congo, ndetse abakora ubucuruzi b’ibihugu byombi bakunze gukoresha iki kiyaga mu gutwara n’ibicuruzwa byabo.

Umupaka wa Uganda na DR Congo, wari umaze iminsi ufunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus. Abambukaga bari abacuruzi bashakaga gucyura ibicuruzwa byabo mu buryo butemewe bava muri Uganda.Iyi nkuru yibukije abantu indi nkuru y’abantu bapfiriye mu bwato bagiye kwinezeza mu nyanja ya Victoria muri Uganda yaguyemo abantu benshi cyane mu mwaka wa 2018.

 

2,423 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.