umu amakuru- Museveni yahaye Abagande Demokarasi irenze aho umusiviri akubita umusirikare ,reba ibyo umukandida Amuriat akoreye Abapolisi | Umusingi

Museveni yahaye Abagande Demokarasi irenze aho umusiviri akubita umusirikare ,reba ibyo umukandida Amuriat akoreye Abapolisi

Please enter banners and links.

Abantu benshi bibaza ku miyoborere ya Museveni bamwe bakavuga ko yahaye abaturage Demokarasi irenze kuko ubundi ntibisanzwe kubona umusiviri akubita umupolisi ufite imbunda cyangwa umusirikare nta murase uretse muri Uganda.

Muri iyi minsi igihugu cya Uganda kiri mu matora y’umukuru w’Igihugu aho abakandida 11 biyamamariza kuyobora icyo gihugu ariko muri abo 11 harimo na Perezida Museveni ukiyoboye imyaka 35.

Hari abavuga ko Museveni atinze ku butegetsi ariko abasesenguzi bavuga ko impamvu yatumye atinda ku butegetsi ari uko yahaye abaturage Demokarasi nyinshi yo gukora bakiteza imbere ndetse no kuvuga ibyo bishakiye bigatuma abaturage bamukunda cyane.

Abasesenguzi bakomeza bavuga ko na Demokarasi nyinshi atari nziza kuko kubona umusiviri adatinya umuntu ufite imbunda kandi ashobora kumurasa,ibi byavuzwe nyuma y’uko umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora icyo gihugu witwa Amuriat Oboi Patrick wo mu Ishyaka rya FDC polisi yamuhagaritse ari kuri moto yari imuhetse ariko bagahitamo kumugonga agwa hasi.

Hari abavuga ko ari ubutegetsi bwa Perezida Museveni abantu bamaze kurambirwa kuko ntacyo bagitinya abandi bakavuga ko ari Demokarasi umuturage ari we uhitamo icyo ashaka bityo umupolisi cyangwa umusirikare adafite uburenganzira bwo kumubuza.

Demokarasi nayo hari aho igera ukabona ibyo abantu bakora wagirango nta buyobozi buba buhari kuko bigaragara nabi kubona polisi ibuza Umukandida wiyamamaza kuba Perezida kandi abyemerewe ukibaza ayo ni matora nyabaki aho umuntu yemererwa na komisiyo y’amatora ariko polisi ikamubuza kujya kwiyamamaza?.

Gusa usanga hari abavuga ko Africa iyobowe na bamwe mu baperezida bayoboresha igitugu kuko niba umuntu yemerewe kwiyamamaza polisi ntiyakabaye imubuza uwabikora yakabaye aregwa agahanwa n’amategeko uko bikwiye ariko kubera cya gitugu ntaho warega kuko nka Bobi Wine we aherutse kurara mu modoka ngo bamubujije kurara muri Hotel.

Ariko nyine umuntu akoresha imbaraga afite na Museveni ntibamurenganye cyane agomba gukora ibishoboka byose kugirango agume ku butegetsi n’ubwo hari abavuga ko akwiye gushaka umusimbura kuko ashaje.

Ese ibi bya Amuriat Oboi byokugonga umupolisi ntibyatuma abura amajwi kubera ko nk’umuntu ushaka kuba Perezida aba agomba kubaha inzego zishinzwe umutekano?.

Ofwono Opondo n’umuvugizi wa Leta mu kiganiro kitwa Frontline yavuze ko umuntu ushaka kuba Perezida atagombaga kwitwara kuriya akagonga abapolisi ariko nanone ntabwo umuntu bamubuza uburenganzira bwe ngo asubire mu rugo yicare kandi aziko kurega umubuza uburenganzira bwe ntaho yamurega.

Muhungu John-Kampala

3,678 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.