Abatangije ADEPR mu Rwanda baturuka mu gihugu cya Sweden bandikiye RGB batishimiye uburyo yakuyeho abayobozi igashyiraho abandi.
— October 19, 2020
Please enter banners and links.

Abantu bari batangiye gutekereza ko wenda ubwo RGB bwa mbere mu mateka ikuyeho ubuyobozi bwa ADEPR igashyiraho ubuyobozi bushya wenda bishobora gukemura bimwe mu bibazo bivugwa muri iryo torero ariko nyuma y’uko abayobozi b’iryo torero bakuweho abatangije ADEPR mu Rwanda bandikiye RGB batishimiye uburyo yinjiye muri iryo torero bagafata ibyemezo byo gukuraho ubuyobozi batamenyeshejwe.
Mu ibaruwa Abaseduwa (Swidish)banditse bavuga ko aribo batangije ADEPR guhera mu mwaka wi 1940 kandi bakaba barakomeje kugira uruhare mu iterambere ryayo aho bavuga ko bubatse amashuri abanza n’ayisumbuye aho bavuga nka Groupe Scolaire de Gihundwe bakavuga ko bubatse ibitaro aho bavuga ibitaro bya Nyamata.
Abasuweda mu ibaruwa yabo bavuga ko ADEPR ku isi yose Abapasiteri ba za Paruwase nibo bahura bagatora abayobozi bashya bivuze ko batishimiye icyemezo cya Leta kuba ariyo yirukana abayobozi igashyiraho abandi.
Abantu batandukanye bari bakomeje kunenga ubuyobozi bwa ADEPR niba idashobora kwifatira icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi igashyiraho ubundi ari ikibazo gikomeye kuko ADEPR ibarwa nka NGO cyangwa umuryango utegemiye kuri Leta ariko Leta ikaba ariyo iza gushyira abayobozi bayiyobora.
Hari umuntu uba muri ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Niba Leta iza igashyiraho ubuyobozi izajya ishyiraho abo ifitemo inyungu ashobora nokuba adakunzwe na nyobozi ya ADEPR n’ubundi ibibazo bigakomeza mu gihe ubundi kugirango hashyirweho abayobozi ni uko harebwa umuntu Abakristu bakunda kandi wubaha Imana”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa RGB buvuga ku ibaruwa bandikiwe n’Abaseduwa batangije ADEPR mu Rwanda maze tubaza umuyobozi wa RGB Dr.Usta Kaitesi mu butumwa bugufi twamwandikiye ariko ntiyadusubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza n’umuyobozi mushya wa ADEPR witwa Pasiteri Ndayizeye Isaie ariko nawe ntiyadusubiza niba nawe agiye kumera nk’uwo yasimbuye Karuranga Ephrem utarajyaga asubiza itangazamakuru ntituramenya ibye.

Abayobozi bashya ba ADEPR bashyizweho na RGB

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kaitesi

Umuvugizi mushya wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaie ibumoso n’uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem


Abayobozi bakuweho barimo Ephrem Karuranga na Karangwa John ndetse na Gatemberezi bari baracitsemo ibice basigaye bahanganye basa nkaho iby’Imana babishyize ku ruhande aho wasangaga udutsiko duhanganye bamwe bandika bashinja abandi ibyaha n’abandi bakandika bagahora muri ibyo kugeza ubwo Leta ifashe iya mbere ibakuraho.
Gusa bamwe muri ADEPR barakibaza niba RGB ariyo izajya ihora ibashyirira abayobozi bashya kandi ADEPR yakabaye ifite ububasha bwo gushyiraho uwo ishaka no gukuraho uwo idashaka ariko mu gihe Leta ifite ububasha bwo kwirukana abayobozi muri ADEPR igashyiraho abandi bivuze ko ariyo izajya ihora iyoboye ADEPR kuko uguhaye ubuyobozi aranagutegeka.
Abandi banenga Abasuweda impamvu batafashe icyemezo ibintu ubwo byari bikomeye babona RGB ifashe icyemezo igakuraho abayobozi bakabona kwandika bagaragaza ko batishimiye icyemezo cya RGB.
Gatera Stanley
5,247 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Ariko nkuko bisanzwe abashumba ba za paroisse nibo bicara bakitoranyamo uwabahagarira ariko babanje no gusenga Imana ikihitiramo uwo ishima ,bagomba gusenga bakagisha Imana inama ikabayobora muri byose ,ibyamajyambere yisi babishyire kuruhande ,kdi ikindi bafite inzego nyinshi zidafite icyo zikora nazo bazigabanya hagati yururembo nuturere bakuramo bimwe.