Umugabo yafatiwe ku Nteko ishingamategeko ashyiriye Perezidante w’Inteko umutwe w’umwana yawukaseho
— September 15, 2020
Please enter banners and links.

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeri 2020 Polisi ya Uganda yafashe umusore w’imyaka 23 afite umutwe yakase ku mwana awushyira mu gashashi k’icyatsi kibisi arangije awufungira mu gakarito awujyana ku Nteko inshingamategeko awushyiriye Perezidante w’Inteko Rebecca Kadaga.
Umusore wafashwe yitwa Nuwashaba Joseph akaba afite imyaka 23 akaba aturuka ahitwa Bushenyi akaba yafatiwe ku gipangu cy’Inteko ishingamategeko hafi ya National Theatre mu mugi wa Kampala.
Uyu musore yavuze ko yari azaniye impano Perezidante w’Abadepite ariko Polisi ikaba yamufashe atarinjira ibanza kumufungira muri kasho y’Inteko ishingamategeko nyuma polisi yaje kumutwara kuri CID ya Kibuli.
Umupolisi urinda ku Nteko ishingamategeko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twarebye muri ako gakarito yashyizemo umutwe dusanga umutwe wari uw’umwana kandi umusore wari uwufite yaje yambaye neza ndetse afite agapfukamunwa”.

Nuwashaba Joseph wazanye umutwe w’umwana yakase

Perezidante w’Inteko ishingamategeko ya Uganda Rebecca Kadaga bari bazaniye umutwe w’umwana bakase.
Umuvugizi wa Polisi wungirije muri Kampala Luke Owoyesigyire akaba yemereye itangazamakuru ko uwo musore wari ufite umutwe yakase ku mwana awushyiriye Rebecca Kadaga yafashwe ndetse Polisi yatangiye iperereza.
Nyuma byaje kumenyekana ko uwo musore yari kumwe n’undi mugore ariko we yasigaye inyuma ashaka kureba ko Nuwashaba Joseph yinjira mu Nteko Ishingamategeko nawe akaza amukurikiye ariko uwo mugore utamenyekanye amazina ye nawe yaje gufatwa na Polisi.
Muhungu John –Kampala
3,176 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply