Paul Rusesabagina wageze mu Rwanda bigatungura benshi yabajijwe n’Ubushinjacyaha hategurwa kujya mu rukiko
— September 9, 2020
Please enter banners and links.

Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, yatangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha nyuma yo gushyikirizwa dosiye, aho yitabye ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020.
Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo byatangajwe ko Rusesabagina yatawe muri yombi ndetse yerekwa itangazamakuru ariko abantu benshi byarabatangaje uburyo yageze mu Rwanda, nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane.
Ni ibyaha byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.

Rusesabagina yajyanywe imbere y’Ubushinjacyaha mu modoka ya RIB arinzwe na Polisi


Yagejejwe imbere y’Umushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu, ngo abazwe ku byaha akekwaho
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, agafatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo bitatangajwe niba yari aje mu Rwanda cyangwa yari agiye gukomereza ahandi.
Kuri uyu wa Gatatu dosiye ye yageze mu Bushinjacyaha, ndetse yitaba uru rwego ngo abazwe ku byaha akurikiranyweho, yari aherekejwe n’abanyamategeko be Emeline Nyembo na David Rugaza.
Biteganyijwe ko nyuma yo kunoza dosiye, Ubushinjacyaha buzayiregera urukiko mu gihe kitarenze iminsi itanu nk’uko amategeko abiteganya.
Ifatwa rya Rusesabagina rijya gusa n’irya Calixte Sankara nawe wafashwe abantu bakumva ko yagejejwe mu Rwanda ,kandi bombi bakaba bafite ibyaha bijya gusa bashinjwa kuko amashyaka yabo afite aho ahurira dore ko Sankara yari umuvugizi w’Impuzamashyaka MRCD mu gihe yari iyobowe na Rusesabagina Paul.
2,980 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply