Isesengura:Nta bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda mu gihe abanyamakuru barenga 15 bahunze igihugu n’abandi benshi babayeho mu buzima bw’ubukene.
— May 5, 2020
Please enter banners and links.

Ku itariki 3 Gicurasi wari umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi (Media Freedom day),Mu Rwanda byifashe gute ?hari ibibazo byinshi bibangamiye itangazamakuru bimwe muri ibyo harimo kuba abanyamakuru benshi barahunze igihugu iyo haba hari ubwisanzure ntibakabaye bahunga igihugu.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura ku bwisanzure bw’itangazamakuru ariko duhera ku banyamakuru bamaze guhunga igihugu barimo 1.Kabonero Charles yahoze ayobora Ikinyamakuru Umuseso kitagikorera mu Rwanda akaba yarahungiye muri Sweden ,2.Didace Gasana yakoreraga Umuseso 3.Gasasira Jean Bosco yayoboraga Ikinyamakuru Umuvugizi 4.Gatsimbazi Nelson yayoboraga Ikinyamakuru Umusingi aba bose baba muri Sweden 5.Mackdowell Kalisa nawe aba Sweden 6.Bonavanture yayoboraga Ikinyamakuru Umucyo 7.Obedi yayoboraga Ikinyamakuru Intambwe 8.Rwango Gadafi yakoreraga Umuseso 9.Jeanne Umwana yakoreraga ijwi ry’Amerika 10.Habiyambere Valensi yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Umuvugizi ,11.Yvette umukogore wa Kabonero yakoreraga Magazine ejo heza 12.Fred Muvunyi yakoreye Contact FM ayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura 13.Godwin Agaba yakoreye The New Times ubu aba muri America 14.Umutesi Cecile yakoreye Izuba Rirashe n’Ikinyamakuru Umusingi ,15.Madjaliwa yakoraga kuri radio mu biganiro bya siporo aba mu Bwongereza n’abandi tutibuka.
Ntitwavuga abanyamakuru bahunze gusa hari n’abafunzwe ubu bazira itangazamakuru nkuko mu minsi ishize byanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye ko abanyamakuru 8 bafunzwe muri abo harimo Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umubavu Nsengimana Theogen n’abandi batandukanye uretse ko hari n’abandi bafunguwe muri iyi minsi nk’abakoreraga Youtube yitwa AFRIMAX n’abakoreraga The New Times ,Bromberg na The East African.

Iyi foto ifite byinshi ivuga ku itangazamakuru
Ibi byonyine bigaragaza ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda kuko bakaba bakora akazi kabo bisanzuye ariko kubera ubuzima abanyamakuru bigenga bakoreramo bugoye bahisemo guhunga kuko amagara araseseka ntayorwa.
Ikindi iyo urebye imikorere n’ubuzima bw’abanyamakuru babayeho bigaragaza ko nta bwisanzure n’ubwo hari bamwe babeshya ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari mu Rwanda.
Ibinyamakuru byinshi byasohokaga ku mpapuro ntibigisohoka kubera amakiro macye mu itangazamakuru mu gihe indi myuga usanga abayikoramo Leta ibafasha kwiteza imbere mu gihe urwego rwa Leta rushinzwe itangazamakuru barugabiye uwitwa Peacemaker Mbungiramihigo aho guteza imbere itangazamakuru ahubwo araricuruza aho imyaka irenga 5 ahora ajyana abanyamakuru hirya no hino mu Ntara ngo abajyanye mu mahugurwa ahubwo ari ukugirango yibonere za Misiyo n’abakozi ba MHC bose bahora muri za misiyo ngo bagiye guhugura abanyamakuru ku buryo ushobora kwibaza ayo mahugurwa atarangira ni mahugurwa byabaki ?.
Iyo haba ubwisanzure ntabwo ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro twari kujya gucapisha muri Uganda kuko imyaka yose ibinyamakuru byacapishirizwaga Uganda ,rwa rwego rwa Leta MHC rwakabaye rufasha banyiri binyamakuru kubona icapiro bityo bikorohera banyiri binyamakuru kugabanya ingendo za hato na hato ndetse nayo mafaranga ajyanwa hanze akaguma mu gihugu.
Uretse n’ibyo hakabayeho gahunda yo korohereza ibitangazamakuru kubona inguzanyo cyangwa bakaba bakora imishinga igaterwa inkunga iteza imbere ibitangazamakuru ku rusha guhora batwara abanyamakuru nabo abo bishakiye ngo mu byo bita amahugurwa.
Kuba hari ubukene bukabije mu itangazamakuru nabyo bigira ingaruka mu gutuma itangazamakuru ritisanzura kuko riba rikoreshwa n’abantu ku nyungu zabo ariko itangazamakuru naryo rifite amafaranga abanyamakuru bahembwa neza byagorana umuntu runaka gukoresha umunyamakuru mu nyungu ze cyangwa gukoresha igitangazamakuru runaka mu nyungu ze.
Mu bindi bihugu aho itangazamakuru rifite ubwisanzure twirinze kugaragaza umwanya u Rwanda ruriho ku rutonde rw’ibihugu uko bikurikirana kugira ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko mu bindi bihugu usanga abanyamakuru bahembwa neza bigatuma umunyamakuru akora akazi ke neza urugero muri Uganda bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bari mu bantu ba mbere bahembwa menshi mu gihugu n’ubwo tutaribuvuge amazina yabo.
Niba umuyobozi w’igitangazamakuru ashbora guhembwa Miliyoni mirongo ine nikigaragaza ko iryo tangazamakuru muri icyo gihugu rikora neza kandi rihabwa agaciro mu gihe twe abafite ibinyamakuru abenshi usanga ari we wenyine atagira n’abanyamakuru ,ibyo byose bigaragaza ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu.
Iby’amashyirahamwe y’abanyamakuru simbitindaho cyane kuko nayo amenshi ni za baringa andi ni ugutekinika ,abanyamakuru ntibayiyumvamo nahera ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’ubwo iryo zina rikwiye guhindurwa kuko nti rukiri urw’abanyamakuru kubera abanyamakuru bafata ibyemezo abayobozi bakabivuguruza.
Uru rwego rwashimuswe kuko rutangira abanyamuryango bemeje ko ikarita y’umunyamakuru izajya igurwa ibihumbi makumyabiri imare imyaka 3 ariko abayobozi b’urwo rwego bifatira icyemezo kivuguruza inama rusange yemeje ikarita ubu imara umwaka umwe kandi yakabaye imara imyaka itatu ,igitangaje ni uko ikiguzi cyagumye ku bihumbi makumyabiri.
Abanyamuryango bavuze ko ba nyiri bitangazamakuru bazajya bandikira urwo rwego rwiyita ko ari urw’abanyamakuru barumenyesha abo ibitangazamakuru basabira amakarita hanyuma bakayabaha ariko ubu urwo rwego nirwo rutegeko uwo bashaka guha ikarita cyangwa uwo badashaka kuyiha ,ubwo se urwo ruracyari urwego rw’abanyamakuru bigenzura ?.
Ikindi uru rwego rwitwa Rwanda Media Commission (RMC)abayobozi barwo bayobora mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko manda yabo yarangiye bakaba baranze gutegura andi matora kugirango basimburwe.
Iby’itangazamakuru ryo mu Rwanda umuntu yabyandikaho igitabo ,Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gukora isesengura ku bibazo biririmo bike kuko n’ibyinshi .
Stanley Gatera
4,258 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply