Harashidikanywa ku bivugwa n’Ibitaro by’i Ndera ko byasanze Barafinda ARWAYE
— March 4, 2020
Please enter banners and links.

Nyuma y’uko Barafinda Sekikubo Fred washakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umukuru w’Igihugu aheruka ajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, amakuru ari kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko basanze arwaye.
Mu minsi yashize umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze ko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yadutangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru birimo Umuseke ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.
Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”
Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Gusa hari abantu bari kwibaza niba RIB ifite ububasha butwara umuntu mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe kuko hari abavuga ko Urukiko arirwo rubifitiye ububasha .
Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo gucukumbura iyi nkuru ku buryo mu nkuru itaha tuzabagezaho ufite ububasha bwo gutwara umuntu mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.
4,684 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply