Miss Naomie wahawe amahirwe irushanwa rigitangira yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020-AMAFOTO
— February 23, 2020
Please enter banners and links.

Hari hashize amezi 2 hashakishwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco ,Miss Rwanda 2020 ni Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.
Tariki ya 22 Gashyantare 2020 ni umunsi wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake bari mu mpande zitandukanye z’Isi. amatsiko yari menshi bose bashaka kumenya ‘Miss Rwanda 2020.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu abafite ababo bari mu irushanwa n’inshuti n’abakurikira irushanwa berekeje ku nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ahagomba kubera umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda.
Ibyishimo, igishyika n’ubwoba ni byo byari ku mitima ya benshi bibazaga uko biri burangire, niba uwo ashyikiye aza kwigaragaraza akabahesha ishema, impundu zikavuga iwabo.
Bari bakoze ku byapa byamamaza, imipira iriho amafoto y’abo bashyigikiye, amafirimbi n’urwamo rwinshi byahanganaga n’umuziki wasinikwaga na DJ Ira.















Judges

Nimwiza Meghan wari umaranye umwaka iri kamba, yari yabukereye mu ikanzu nziza nini cyane y’umutuku, azi neza ko arara arihaye nyiraryo akamukorera mu ngata.
Hari na ba Nyampinga bo mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzaniya na Botswana,Miss Ghana n’igisonga cye cya kabiri, Miss Burundi, na Miss wa Sudan y’Epfo.
Mu cyumba cya Intare Arena kandi harimo abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y”urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki n’abandi.
Ntarindwa Diogene, Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Munyaneza James nibo bifashishijwe ngo bakemure impaka(Judges) hagati y’aba bakobwa b’imbavu ndende n’ibitekerezo birimo inyurabwenge.
Abakobwa bahatanye ari 19 kuko umwe muri bo Ingabire Jolie Ange atabashije gukomezanya nabo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi yagize.
Batangiye biyerekana bose bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’umukara, hakurikiraho umwanya w’ibibazo aho umukobwa yatomboraga nomero y’ikibazo akagisubiza mu rurimi yifuza.
Evelyne Umurerwa na James Munyaneza nibo bakemurampaka babajije gusa. Umwe yabazaga mu Kinyarwanda undi mu Cyongereza.
Nyuma y’uyu mwanya w’ibibazo akanama nkempurampaka kagiye kwiherera mu gihe ibirori byari bikomeje aho Itorero Inganzo Ngari ryafatanyije n’abakobwa bahatanaga kwerekana imbyino.
Umwanya wo gutangaza abakobwa 10 bakomeza n’abandi icyenda bagombaga kurangiriza urugendo rwabo aho.
Nishimwe Naomi ni we wakomeje bwa mbere abikesha ko yatowe cyane kuri interineti na telefone. Abanda ni Umutesi Denise [Nimero 43], Gaudence Ingabire [Nimero 8], Umwiza Phiona [Nimero 47], Mutegwantebe Chanice [Nimero 27], Irasubiza Alliance [Nimero 11], Teta Ndenga Nicole [Nimero 35], Musana Teta Hense [Nimero 26], Umuratwa Anitha [Nimero 42] na Akaliza Hope [Nimero 1].
Aba bakobwa 10 bongeye bahabwa umwanya wo kujya imbere y’akanama nkemurampaka bavuga imishinga yabo mu ndimi bisanzuyemo. Barangije nabwo bagiye kwiherera ngo baze batanganze batatu bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.
Nyuma y’umwanya muremure abantu bategereje, abakemurampaka bavuye kwiherera hatangazwa abakobwa batsinze bahereye kuri Miss Heritage wabaye Teta Ndenga Nicole, Miss Congeniality Ingabire Diane, Miss Popularity Irasubiza Alliance ahita ahembwa na MTN amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbu 500, Miss Photogenic Nishimwe Naomie ahita ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200.
Igisonga cya kabiri yabaye Umutesi Denise ahembwa miliyoni n’ibihumbi 200 ndetse yemererwa no gusohokera muri Hoteli Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.
Igisonga cya mbere yabaye Umwiza Phionna wahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200 akazakorana na Multi Design Group ndetse akemererwa gusohokera muri Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.
Nishimwe Naomi ni we wabaye Miss Rwanda aho yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, umushahara w’amafaranga ibihumbi 800, itike y’indege ijya Dubai n’ibindi bitandukanye.
Miss Rwanda ariko abantu benshi ntabwo bamenye ko yabaye wasangaga babaza ngo ni uyu munsi batora Miss Rwanda?.
4,092 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply