Abari bategereje ko imipaka ifungurwa kubera inama yahuje Abaperezida 4 i Gatuna bongere bategereze byibuze ukwezi n’igice
— February 21, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 21 Gashyantare 2020 Inama yahuzaga abakuru b’ibihugu bine yaberaga I Gatuna-Katuna irangiye hadafashwe umwanzuro wo gufungura umupaka mu gihe aricyo gikorwa abantu bari biteze kumva ko imipaka ifungurwa.
Uganda ihawe iminsi 30 yo kumara inzitizi mu nzira, nyuama Komisiyo ikabisuzuma, yasanga ari byo abakuru b’ibihugu bakongera guhura mu minsi 15 banafungura umupaka ku mugaragaro .
Nyuma yo gusoma imyanzuro, hafashwe ifoto y’urwibutso, ariko ikiganiro n’abanyamakuru cyari kitezwe ntikibaye.
Saa cyenda n’iminota 20, nibwo inama yatangiye saa sita yari irangiye, kuko yaberaga mu muhezo. Ba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kutesa wa Uganda na Dr. Vincent Biruta nibo basinye ku myanzuro.
15h25: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola asomye Icyesupanyole, icyongereza, n’igifaransa.
Ku butumire bwa perezida wa Angola, inama yabereye I Gatuna-Katuna ikurikira iya 3 yabereye I Kigali tariki ya 14 Gashyantare, kuwa gatanu ushize.




Abagande baturiye umupaka wa Gatuna bishimira Perezida Museveni

Perezida Museveni yari ageze Gatuna

Gatuna uruhande rw’uRwanda harubatswe harasa neza


Perezida Kagame ageze i Gatuna

Iyi nama ni iya kane yabaye none tariki 21 Gashyantare, hari abakuru b’iguhugu bine: bibiri bifitanye ikibazo, Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda; na bibiri bibihuza ari bo Laurenco wa Angola Tshisekedi wa RDC.
Abakuru b’ibihugu bihuza bishimiye ko hari intambwe yatewe mu kugabanya ibitandukanya ibihugu byibivandimwe, aho abaturage barekuwe ku mpande zombi.
Ibi ngo biratanga icyizere cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku mpande zombi.
Inama irasaba Uganda gukora ibishoboka ikagabanye gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda, ndetse ikaba yayitsinzura burundu, ibi ikabikora mu gihe kitarenze iminsi 30.
Nyuma y’iyo minsi, Komisiyo yashyizweho izabisuzuma, nibishima habone kuba indi nama nyuma y’iminsi 15.
Iyo nama nayo izabera I Gatuna-Katuna ihuze abakuru b’ibihugu bine, ari nabwo umupaka ushobora kuzafungurwa, imigenderanire yongere itangire.
Perezida Kagame na Museveni bishimiye ubwitange bw’abahuza, ba Perezida Laurenco uwa Angola na Tshisekedi wa RDCongo, hashakishwa icyazana amahoro hagati yibihugu bivindimwe.
Mu byo Uganda yasabwe hari ibyo imaze gukora nko kwaka Passport Mukankusi ushinzwe Diplomasi muri RNC no kurekura abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda bagera kuri 24 barimo Rene Rutagungira n’umugore we.
4,039 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola asomye Icyesupanyole, icyongereza, n’igifaransa.
Hano vuga uruportugali