Yashyiriye umugore we ururabo ku munsi w’abakundanye asanga yarapfuye cyera
— February 20, 2020
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda umugabo wari waratandukanye n’umugore we ku munsi w’abakundanye yashatse gutungura umugore we amushyiriye ururabo rw’abakundana ageze iwabo w’umugore we bamubwira ko yapfuye cyera.
Moses utuye ahitwa Kikwayi muri Kyaggwe niwe wari waratandukanye n’umugore we nyuma y’amezi atandatu batavugana abantu bakamubaza amakuru y’umugore we akabihorera byabindi abantu batandukana barakaranije umwe adashaka kuvugisha undi.
Uyu mugabo ubanza ubuzima bw’ubusiribateri bwaramukubise atekereza kugarura umugore we ariko atekereza kuzabikora ku munsi w’abakundanye ashaka kumutungura ngo amukorere surprise nkuko abakundana bakunda kubikora bityo agura indabyo aragenda ageze mu gasantire iwabo w’umugore asigara ahantu yicaye afata icyo kunywa atuma umumotari ati genda amurangira urugo ajyamo ati ubaze umuntu witwa Rose umuhe indabyo umubwire ko ari Mukubwa ko ashaka ko uza mukaganira.
Umumotari yaragiye ageze mu rugo ahasanga umukobwa ariko abona uburyo amurebyemo bigaragara ko hari ikibazo mu gihe akibaza Rose arihe nyina wa Rose yaje avuza indura ati abanyiciye umwana baragarutse ?.
Umumotari yahise abajungunyira ibyo bari bamuhaye kuza yurira moto ye vuba vuba aragenda abwira uwamutumye ko uwo yamutumyeho ngo yapfuye cyera.
Nyuma iwabo w’umugore barafunguye basanga mubyo yari yohereje harimo n’urwandiko yari yandikiye umugore we amasaba kugaruka mu rugo ko akimukunda ,ibyo byatumye abatekerezaga ko wenda umugabo ari we wari waricishije umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye batangiye gucyeka ko atari we kandi ntibigeze banamubikira ko umugore we yapfuye.
3,991 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply