Hilltop Hotel yafashwe yiba amazi icibwa miliyoni 3Frw z’amande
— February 9, 2020
Please enter banners and links.

Ikigo kimenyerewe mu gutanga serivisi za Hoteli n’ubukerarugendo mu Mujyi wa Kigali cya Hilltop and Country Club, cyafatiwe mu cyuho kiba amazi, gihita cyishyura amande ya miliyoni 3Frw mu gihe hagikorwa iperereza rigamije kureba ingano y’ayo kibye ngo na yo kiyishyuzwe.
Ubutumwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyashyize kuri Twitter kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020 buvuga ko Hilltop and Country Club yafashwe yiba amazi kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Bugira buti “Kwiba amazi birahanirwa, usibye gutanga amande, no kwishyura amazi yibwe, icyi cyaha gishobora no gutuma uwabikoze akatirwa ibihano birimo n’igifungo. Hilltop Hotel and Country Club yaciwe amande yo kwiba amazi.”
Amakuru IGIHE yahawe na WASAC avuga ko iki kigo cyafashwe ku wa 6 Gashyantare kiba amazi ku makuru yatanzwe n’abari bamaze igihe babona ko gifite uburyo kivoma amazi ataragera muri mubazi.
Gusa ubuyobozi bw’iyi hoteli busobanura ko nubwo bwemeye kwishyura amande butemera ko amazi yibwe.
WASAC isobanura ko mu gihe umufatabuguzi afashwe yiba amazi ategekwa kwishyura amande ya miliyoni 3Frw kugira ngo adafungirwa burundu amazi mu gihe hagikorwa iperereza, yakwanga kuyishyura rigakorwa yafunzwe.
Nyuma yo kwishyura amande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakomeje iperereza rigamije kureba ingano y’amazi yibwe n’abantu babigizemo uruhare.
Iyo hamaze kugaragara ingano y’amazi yibwe hagendewe ku gihe gishize ayiba, ahita ategekwa kuyishyura, ababigizemo uruhare na bo bamara kuboneka bagashyikirizwa ubutabera ku cyaba cyo kwiba.
WASAC ivuga ko umuntu wibye amazi ahanwa hashingiye ku ngingo ihana icyaha cy’ubujura mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Source/igihe.com
3,492 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply