Birungi Jean Bosco arasabirwa kwegura ku mwanya wa Perezida wa “Table Tennis” nyuma yo gutorwa n’abanyamuryango batemewe
— January 3, 2020
Please enter banners and links.

Birungi Jean Bosco arasabirwa kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda” kuko mbere yo gutanga kandidatire yabanje gutekinika kugira ngo azongere gutorwa.
Birungi Jean Bosco yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) tariki ya 20 Ukuboza 2019, ariko mbere y’aho yari yabanje kuzana abanyamuryango baturuka mu makipe atagira ubuzimagatozi kugira ngo bazamutore akomeze guhindura iri shyirahamwe nk’akarima ke.
Nyuma y’uko gutorwa ikinyamakuru impamba.com cyavugishije bamwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe bafite ibyangombwa bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko amatora yashyizeho Birungi yateshwa agaciro kuko afite imiziro itamwemerera kubahagararira.
Nubwo amashyirahamwe (federations) y’imikino mu Rwanda afatwa nk’ayigenga, ariko aba banyamuryango barasaba Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike gusuzuma imyitwarire ya Birungi Jean Bosco muri manda ya mbere hagasuzumwa n’amakipe yamutoye, ayo matora akaba yasubirwamo kugeza hatowe umuyobozi w’inyangamugayo uharanira guteza imbere umukino kuruta Birungi wifashisha umukino wa Table Tennis mu nyungu ze.

Manda iheruka y’Ishyirahamwe rya Table Tennis Burungi na bamwe mu bo bari bafatanyije muri Komite Nyobozi batuye mu Mujyi wa Kigali bavuzweho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 24, ariko uwahoze ari Visi Perezida we witwa Bihoyiki Jean Baptiste yagaragaje ayo makosa ashyirwaho amananiza kugeza asezeye.
Mu zindi nkuru ikinyamakuru impamba.com gitegura kubagezaho hari uburyo Birungi Jean Bosco yishyize ku buyobozi yifashishije inzira zo gushaka ubuzima gatozi nabyo bikozwe rwihishwa, uburyo kuri manda ye hagiye yatangwa ameza yo gukiniraho agahabwa ibigo by’amashuri bidafite gahunda yo gukina uyu mukino, uburyo iri shyirahamwe ibiro byaryo biri mu bihora bikinze n’andi makuru menshi umunyamakuru atarondora.
Birungi Jean Bosco ngo mu Rwanda hari abanyamakuru ajya yemera kuvugisha nabo batarenze babiri mu bandika n’abandi asuzugura akumva ko ntacyo yabatangariza kubimuvugwaho byose kuko amakuru baba bifuza kumubaza ataba agamije kumwamamaza.
Burungi Jean Bosco inshuro nyinshi yahamagawe kugira ngo agire icyo atangaza, yakunze gukwepa abanyamakuru kubera ko yangaga ko amabanga ye bayashyira hanze bigakoma mu nkokora umugambi yari afite wo kongera kwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda.

Source:Impamba.com
3,220 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply